• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America irikomanga mu gatuza ko yishe umusirikare w’Umunya-Iran wari uyoboye umugambi wari ugamije kwica Trump

radiotv10by radiotv10
05/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
America irikomanga mu gatuza ko yishe umusirikare w’Umunya-Iran wari uyoboye umugambi wari ugamije kwica Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Pete Hegseth yemeje ko igisirikare cy’iki Gihugu cyishe umusirikare w’umwofisiye wari uyoboye umugambi wari ugamije kwica Donald Trump muri 2024.

Ibi byemejwe na Pete Hegseth kuri uyu wa Gatatu ku Cyicaro Gikuru Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo muri America (Pentagon) mu gihe Iran yo ibihakana.

Donald Trump yasimbutse urupfu inshuro ebyiri muri 2024 ubwo yiyamamarizaga kugaruka muri White House, aho imwe mu nshuro isasu ryamufashe ku gutwi.

Pete Hegseth yavuze ko Perezida Trump “yishimiye” uku kwihorera kwakoze n’Igisirikare cy’Igihugu cye kivuganye uriya mwofisiye wo muri Iran utatangajwe.

Aganira n’abanyamakuru, Hegseth yavuze ko “uwari ukuriye umutwe wagerageje kwica Perezida Trump wahigwaga ejo yarishwe. Iran yagerageje kwica Perezida Trump maze Perezida Trump ayiha urw’amenyo.”

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo yavuze ko uku kwikiza uwari ukuriye uriya mugambi atari yo ntego ya mbere y’intambara, kandi yemeza ko Trump atigeze awushyira imbere kuri Pentagon.

Yavuze ko uriya “musirikare n’abandi bari inyuma y’uriya mugambi, amaherezo bari ku rutonde rw’abagomba kwikizwa.”

 

Ibyamenyekanye kuri uriya mugabo

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ishami ry’ubutabera rya America ryashinje umugabo wo muri Iran witwa Farhad Shakeri, w’imyaka 51, umugambi wari washyizweho n’Igisirikare cya Iran Iranian Revolutionary Guard Corps (IRGC) wo kwivugana Trump nka Perezida wari watowe.

Merrick Garland, umushinjacyaha mukuru wa Amerika icyo gihe, yavuze mu itangazo ko Shakeri yari “Umuntu ukomeye w’ubutegetsi bwa Iran bwari bwahaye inshingano zo kuyobora itsinda ry’abagizi ba nabi kugira ngo bakomeze imigambi yo kwikiza abari babangamiye Iran, barimo na Perezida watowe Donald Trump.”

Ishami ry’ubutabera rivuga ko Shakeri yabwiye inzego ko yahawe inshingano ku ya 07 Ukwakira 2024 aho IRGC yari yamusabye kugaragaza ishusho y’uyu mugambi wo kwica Trump ariko ko atari agamije kurangiza uwo mugambi mu gihe cyagenwe n’Abanya-Iran.

Uyu mugambo kandi waregwamo abandi bagabo babiri b’Abanyamerika; Carlisle Rivera w’imyaka 49 na Jonathon Loadholt w’imyaka 36, bombi b’i New York, baregwaga kuba bari mu bugambanyi bw’uyu mugambi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

The effects of eating fast food every day

Next Post

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.