Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi n’umukunzi we bitegura kurushingana, berekanywe imbere y’itorero mbere yo gusezerana.
Aimée Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa berekanywe mu Itorero rya Evangelical Restoration Church, bazanasezeraniramo aba bombi baherutse no gusezerana imbere y’amategeko, berekanywe mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026.
Francis Nyamaswa, umugabo wa Aimée Beauté Mushashi, yagaragaje amashimwe yo kuba agiye kurushingana n’uyu mukunzi we.
Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati “Warakoze Mana ku bwa buri kimwe, warakoze na we mukunzi wanjye kumpitamo, ndagukunda”
Aba bombi kandi basezeranye imbere y’amategeko mu cyumweru gishize ku ya 05 Werurwe 2026, bakaba banitegura gusezerana imbere y’Itorero tariki 14 Werurwe 2026.
Mu mpera z’umwaka ushize, Aimée Beauté Mushashi yagaragaje ko afite ubukwe kuri iyi tariki 14 Werurwe 2026, aho icyo gihe yari yifashishije umurongo wo muri bibiliya.
Yari yifashishije umurongo wa Bibiliya wo mu ndirimbo za Salomo 3:4, yagize ati “Mbona uwo umutima wanjye ukunda.”
Uyu murongo wose ugira uti “Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama, mu cyumba cy’uwambyaye.”


RADIOTV10











