• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyeshuri w’umukobwa wabuze muri weekend yose yasanzwe aryamye kwa mwarimu

radiotv10by radiotv10
10/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri Internet, ni iyifashishijwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu ishuri riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yuko mu icumbi rye bahasanze umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 15 wari wabuzwe n’ababyeyi be muri weekend yose.

Uyu mwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) Bihinga; yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Uyu mwarimu asanzwe yigisha mu mashuri abanza, mu gihe uyu mwana w’umukobwe we yiga mu mashuri yisumbuye, n’ubundi kuri ririya shuri rya G.S Bihinga.

Ifatwa ry’uyu mwarimu, ryakurikiwe no kuba uriya mwana yari yabuze kuva mu minsi igize impera z’icyumweru gishize, aho ababyeyi be bari bakubise hirya hino babaririza aho yaba aherereye ariko baramubura.

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026 ubwo amasomo yasubukurwaga, ababyeyi b’uyu mwana bagiye kubaza ku ishuri, ari na bwo hatangiraga ibikorwa byo kumushakisha.

Hari abari babonye uriya mwana w’umukobwa ajya ku icumbi ry’umwarimu ku wa Gatanu, batanze amakuru, yafashije inzego, kuko zahise zimwaka urufunguzo zikajya ku icumbi rye, zifunguye zisanga koko umwana araryamye.

Uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi, ubu acumbukiwe kuri sitasiyo ya Kabarore kugira ngo hakorwe iperereza.

Amakuru y’ifungwa ry’uyu mwarimu, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana; wagize ati “Yafashwe.”

SP Hamdun yaboneyeho gutanga ubutumwa burimo n’ubureba ababyeyi. Ati “Bakwiye kurizirikana uburere bw’abana babo bakamenya ibyo bakeneye, aho bagiye n’igihe bagendeye, bakagirana ibiganiro.”

Yanagiriye inama kandi abarezi, ati “Na bo bakwiye gufata abana nk’abana bagakora inshingano yo kurera aho kubangiza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba kandi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, mu gihe babonye ibimenyetso biganisha kuri iki cyaha cyo gusambanya abana, nko kuba hari umuntu babonye yinjiza umwana mu nzu ye nk’uko byakozwe n’uriya mwarimu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + seven =

Previous Post

Umugore w’i Kigali uregwa gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yafatiwe icyemezo

Next Post

Icyemezo itsinda ry’abafana ba APR bafatiye umwe muri bo ntikivugwaho rumwe

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Icyemezo itsinda ry’abafana ba APR bafatiye umwe muri bo ntikivugwaho rumwe

Icyemezo itsinda ry’abafana ba APR bafatiye umwe muri bo ntikivugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.