Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zatanze ibyumba bitatu by’ishuri zavuguruye, ku ishuri ribanza rya Macomia.
Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Werurwe 2026 n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zigize itsinda rya gatandatu-Rwanda Security Forces (Task Force Brigade Group 6).
Ibi byumba by’amashuri bitatu byatanzwe, byujujwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda nyuma yuko ibikorwa byo kubyuzuza byari byakomwe mu nkokora n’ibitero by’iterabwoba byagabwe mu Karere ka Macomia.
Uretse ibi byumba by’amashuri bishobora kwigirwamo n’abanyeshuri 150, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, zanatanze ibiro bibiri bizajya bikorerwamo n’ubuyobozi bw’iri shuri rya Macomia Primary School.
Umuhango wo gutanga ibi bikorwa, wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Macomia, abarimu ndetse n’abanyeshuri bo kuri iri shuri.
Mu izina ry’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Lt Col Frank RWABUGANDE, umuyobozi w’imikorenire hagati y’abasivile n’igisirikare, yavuze ko kubaka ibi byumba by’amashuri biri mu murongo wo guteza imbere uburezi, no gutsimbataza imikoranire hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage muri Mozambique.
Yagize ati “Iri shuri rirenze kuba ari inyubako, ni n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye bishimangira ubuvandimwe no guhuza imbaraga hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Mozambique. Bigaragaza kandi umugambi duhuriyeho w’amahoro, umutekano n’ituze binyuze mu bumwe, iterambere n’uburezi.”
Yashimangiye kandi ko amahoro arambye atagarukira ku bikorwa bya gisirikare gusa, ahubwo ko hagomba no kubaho ibikorwa biteza imbere abaturage, birimo no kubaka ibikorwa remezo, nk’ibi by’amashuri, n’amasoko kugira ngo hubakwe ahazaza heza h’Abanya-Mozambique.



RADIOTV10






