• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ijambo rya Trump rikurikiwe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

radiotv10by radiotv10
10/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ijambo rya Trump rikurikiwe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko intambara na Iran izarangira vuba.

Ibiciro by’amavuta byari byarazamutse birenga amadorali 100 y’Amerika ku wa Mbere, kikaba ari cyo giciro cyo hejuru cyane cyari kibayeho kuva mu 2022, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine bigahungabanya isoko ry’ingufu ku rwego rw’Isi.

Ibyo byatewe n’uko ibihugu nka Saudi Arabia n’ibindi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bitanga peteroli ku Isi bihagaritse kuyohereza, kubera intambara ya Amerika na Israel kuri Iran ikomeje gufata indi ntera, bituma habaho ubwoba bw’uko isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ryahungabana.

Gusa izo mpungenge zabaye nk’izigabanuka nyuma y’aho ibiciro by’amavuta bitangiye kugabanuka. Iryo gabanuka ryabaye nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin agiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Donald Trump baganira ku buryo bwo kurangiza iyi ntambara yo muri Iran, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Putin, Kremlin, kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Donald Trump yavuze ko atekereza ko intambara yo muri Iran ishobora kuba yamaze kurangira, kandi ko Washington yayirangije mbere y’igihe yari yateganyije kiri hagati y’ibyumweru bine na bitanu.

Gusa Trump yanatangaje ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran iramutse igerageje guhagarika ubwikorezi bw’amabato atwara ibikomoka kuri peteroli anyura mu muhora wa Hormuz, inzira y’amazi icamo hafi igice cya kabiri cy’amavuta ajya hirya no hino ku Isi.

Perezida Trump yagize ati: “Iran niramuka igize icyo ikora kigamije kubihagarika, izahita ihura n’ibitero bikomeye cyane kurushaho.

Nzabarasa bikomeye kandi mu gihe gito cyane, ku buryo batazigera bongera kwisuganya na rimwe. Niba bashaka gukina uwo mukino, byaba byiza batabikoze… Rero bagomba gufungura inzira ya Hormuz, kuko kuyifunga bigira ingaruka ku bindi bihugu kurusha uko bigira kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko twe ubu dufite Venezuela nk’umufatanyabikorwa mushya wacu mwiza cyane.

Icyo twe turi gukora ni ukurinda Isi ibikorwa by’ubusazi Iran igerageza gukora, kandi turimo kubigeraho neza cyane.”

Nyuma y’uko Trump atangaje ibyo, kuri uyu wa Kabiri ingabo zo mu mutwe udasanzwe wa Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zatangaje ko batazemerera ko hari na litiro imwe y’amavuta izava mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bikomeje.

Kugeza ubu, iyi ntambara imaze guhitana ubuzima bw’abaturage basaga 1,330 muri Iran, kuva Amerika na Israel batangira kuyigabaho ibitero, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bakomeretse muri iyi ntambara.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Icyemezo itsinda ry’abafana ba APR bafatiye umwe muri bo ntikivugwaho rumwe

Next Post

Ubutumwa RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo baherutse kumvikana mu makimbirane

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

Ubutumwa RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo baherutse kumvikana mu makimbirane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.