• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu

radiotv10by radiotv10
11/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa bwa myugariro w’u Bwongereza Kyle Walker wasezeye burundu ikipe y’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo w’imyaka 35, Kyle Walker, yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, nyuma yo kutagaragara mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Thomas Tuchel.

Walker yakiniye Ubwongereza imikino 96, nyuma yo gukina umukino we wa mbere mu Ugushyingo 2011. Mu gihe yamaze mu ikipe y’igihugu, yakoranye n’abatoza bane ari bo Fabio Capello, Roy Hodgson, Gareth Southgate na Thomas Tuchel.

Umukino wa nyuma Walker yakiniye Ubwongereza ni uwo batsinzemo Albania ibitego 2-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Werurwe 2025. Nyuma y’aho, yasimbuwe na Reece James ku mukino wakurikiyeho wa Latvia, kuva icyo gihe ntiyongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Walker, usanzwe akinira Burnley, yavuze ko gukinira Ubwongereza ari cyo cyubahiro gikomeye kurusha ibindi yagize mu mwuga we wo gukina ruhago.

Yagize ati “Gukinira Ubwongereza byabaye icyubahiro gikomeye mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru. Buri gihe nambaraga umwambaro w’iyi kipe byari ibintu bikomeye kuri njye no ku muryango wanjye.”

Kyle Walker yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubitekerezaho cyane, yabonye ko iki ari igihe cyiza cyo guha umwanya abakinnyi bato bazamuka.

Ati “Ndishimira urugendo nagize kandi ndashimira abatoza, bagenzi banjye n’abafana bose bagize uruhare muri uru rugendo.”

Umutoza w’Ubwongereza, Thomas Tuchel, na we yashimiye Walker ku kazi yakoze mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Nzi neza ko abafana bose b’Ubwongereza bazafatanya nanjye gushimira Kyle ku rugendo rudasanzwe yagize mu ikipe y’igihugu.”

Tuchel yavuze ko imyaka 14 Walker amaze akinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse n’amarushanwa akomeye atanu yitabiriye bigaragaza ubwitange bwe bukomeye mu ikipe y’igihugu.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Eng.-Goma hit by heavy drone attacks followed by a message from AFC/M23 to the DRC Government

Next Post

Eng.-A Congolese Soldier Shot Dead Three Militia Fighters from Wazalendo, a Group Allied with FARDC

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Eng.-A Congolese Soldier Shot Dead Three Militia Fighters from Wazalendo, a Group Allied with FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.