I Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’Abayobozi Bakuru b’inganda za gisirikare zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yitabiriye n’Ibihugu bitandatu birimo u Burundi, mu gihe mu bitayitabiriye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 kuzageza ku wa 12 Werurwe 2026, igamije gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho ibikorwa remezo by’inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.
Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu Bihugu nk’u Burundi, Kenya, Somalia, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.
Mu Bihugu Umunani bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibititabiriye iyi nama, ni Sudani y’Epfo ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bigaragazwa n’amafoto dukesha Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, ibyicaro byari byateganyirijwe uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibereye aho nta muntu waje.

Iyi nama iri kuba hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Amasezerano ya EAC yerekeye ubufatanye mu bijyanye n’ingabo n’umutekano, ndetse hakurikijwe gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Ingabo rwa EAC y’igihe cya Mutarama kugeza muri Kamena 2026.
Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ubwo yatangizaga iyi nama kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko igaragaza ubushake busesuye bw’inzego z’ingabo zo mu bihugu bya EAC bwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu rwego rw’umutekano no kongera ubushobozi bw’akarere.
Yagaragaje ko inganda za gisirikare zifite uruhare rukomeye mu gufasha ingabo gukora neza, binyuze mu kubona ibikoresho by’ingenzi ku gihe, serivisi zo gusana no kubungabunga ibikoresho, ndetse n’ubushobozi bwa tekiniki bukenewe.
Yanavuze ko inganda z’umutekano zigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda, guhanga imirimo, no guteza imbere ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ubufatanye muri uru rwego butanga amahirwe menshi. Binyuze mu gukoresha hamwe inganda za gisirikare, dushobora gukoresha neza umutungo dufite, kongera ubushobozi bw’akarere, no guteza imbere gusangira ubumenyi, ubuhanga n’ikoranabuhanga.”
Brig Gen Karuretwa yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bigize EAC mu guteza imbere gahunda zifasha gushimangira umutekano rusange, udushya mu ikoranabuhanga, n’iterambere ry’inganda.
Umuyobozi w’inama, Eng. James Mutamba wo mu Kigo cy’Inganda cya Leta ya Uganda (National Enterprise Corporation), yavuze ko yishimiye iyi gahunda.
Yagaragaje ko inama nk’izi ari ingenzi mu gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya EAC, kuko bituma bishobora gusangira ibikorwaremezo n’ubushobozi biri mu karere aho gukomeza kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka hanze y’akarere.
Yanavuze ko ibihugu bya EAC byamaze guteza imbere ubushobozi bwihariye mu gukora ibikoresho bya gisirikare, bityo ubufatanye mu karere bukaba bufatika kandi buteza imbere ubukungu.



RADIOTV10










