• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

radiotv10by radiotv10
12/03/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli
Share on FacebookShare on Twitter

Iran yatangaje ko isi igomba kwitegura ko igiciro cya peteroli gishobora gutumbagira kikagera ku madolari 200 ku kagunguru kamwe, nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, ingabo zayo zagabye ibitero ku mato y’ibicuruzwa yari ari kunyura mu nzira y’amazi Iran yafunze.

Iran kandi yarashe kuri Israel no ku bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko igishoboye kwihimura no kurwana, nubwo Amerika yari yatangaje ko ibitero byayo na Israel kuri Iran ari byo bikomeye cyane byigeze kubaho kuva iyi ntambara yatangira.

Ibiciro bya peteroli byari byazamutse cyane mu ntangiriro z’iki cyumweru, icyakora kugeza kuri uyu wa Kabiri byari byatangiye kugabanuka, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yatanze ikizere ko intambara yatangije afatanyije na Israel mu byumweru bibiri bishize ishobora kurangira vuba, kuko nta bintu byinshi bisigaye byo kugabwaho ibitero muri Iran.

Gusa kugeza ubu nta kugabanuka kw’imirwano kuragaragara muri iyi ntambara, ndetse nta n’ikimenyetso cyerekana ko amato ashobora kongera kunyura mu Muyoboro wa Hormuz mu mutekano, aho hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi igifungiye inyuma y’uyu muhora ku nkombe za Iran.

Ibi bishobora guhungabanya bikomeye isoko ry’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli ku isi, ibintu byaherukaga kubaho mu myaka ya 1970.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 14 =

Previous Post

Eng.-Major protests erupt in Goma after widely condemned drone attack

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Centrafrique bavuze ibyo bakoze byisumbuye ku nshingano zari zabajyanye

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Centrafrique bavuze ibyo bakoze byisumbuye ku nshingano zari zabajyanye

Abapolisi b'u Rwanda bavuye muri Centrafrique bavuze ibyo bakoze byisumbuye ku nshingano zari zabajyanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.