SP Bernard Gatete, Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda rivuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, yavuze ko bujuje inshingano bari bashinzwe ndetse bakaba barongereyeho n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho by’abaturage.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe ubwo aba bapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3 bageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Aba bapolisi bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kirenga umwaka.
Itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro ryari riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, ryasimbuwe n’irya bagenzi babo RWAFPU3-4 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Hitayezu, biteganyijwe ko nabo bazahamara igihe kingana n’umwaka.
Abapolisi bagize iri tsinda ubwo bageraga i Kanombe, bakiriwe na Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Yabahaye ikaze nyuma y’igihe bamaze batanga umusanzu wo Kubungabunga amahoro muri Santrafurika, abashimira imyitwarire myiza yabaranze mu gihe bamaze bari muri ubwo butumwa.
Yagize ati “Impamvu twaje kubakira nk’uko twabaherekeje mugenda, ni uko akazi mwagiye gukora mwagakoze neza. Tubahaye ikaze rero ibyo mwatumwe n’igihugu mwabikoze kinyamwuga ubuyobozi bwa Polisi burabibashimira.”
Yakomeje ati “Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe, nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Umuyobozi w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, Superintendent of Police (SP) Bernard Gatete, yavuze ko mu gihe bamazeyo cy’umwaka urenga bujuje inshingano bari bashinzwe zabajyanye ndetse bahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse hakabamo n’izo dufatanya na bo.
Bimwe mu bikorwa twakoze twabahaye amazi meza, twakoranaga umuganda buri kwezi na bo ndetse n’izindi nzego z’umutekano zaho, twabahaye ubuvuzi, twashinze ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko rwa ho yitwa Amahoro FC kugira ngo ijye idufasha gusabana na bo mu buryo bw’imikoranire myiza n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage twari dushinzwe kurinda.”
SP Gatete yavuze ko bagiye muri iki gihugu bageze mu gihe cy’amatora kandi babafashije kugeza no gukurayo ibikoresho by’amatora bacunga umutekano bityo arushaho kugenda neza.




RADIOTV10








