• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yagize icyo ivuga ku gitero cy’i Goma inaha umukoro impande zihanganye

radiotv10by radiotv10
12/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Eng.-Goma hit by heavy drone attacks followed by a message from AFC/M23 to the DRC Government
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yamaganye igitero cy’indege zitagira abapilote cyabaye i Goma kigahitana abarimo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, inasaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Umugabane wa Afurika muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko mu mujyi wa Goma hagabwe kiriya gitero.

Iri tangazo ry’Ishami rishinzwe Afurika muri Guverinoma ya US, rivuga ko “Igitero cy’Indege cyagabwe i Goma cyishe umukozi wa UN n’abasivile babiri, baje biyongera ku zindi mpfu z’abantu b’abasivile bakomeje kuburira ubuzima mu burasirazuba bwa DRC.”

America yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri kiriya gitero, inasaba impande zose ziri muri iriya mirwano mu burasirazuba bwa DRC kurinda abakozi b’Umuryango w’Ababumbye ndetse n’abandi bari mu bikorwa by’ubutabazi.

Muri iri tangazo, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ikomeza ivuga ko “Kugaba ibitero mu bice by’abasivile, ni ibintu bidashobora kwihanganirwa.”

Ibi biro bya America bishinzwe Umugabane wa Afurika, bisoza bigira biti “Leta Zunze Ubumwe za America yizeye ko impande zose ziri mu makimbirane zubahiriza ibyo ziyemeje.”

Si Leta Zunze Ubumwe za America zamaganye kiriya gitero gusa, kuko n’Umuryango w’Abibumbye wanaburiyemo umukozi wawo, kimwe n’ibindi Bihugu, nk’u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, na bo bacyamaganiye kure.

Ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma wagabwemo kiriya gitero, na ryo rikomeje gusohora amatangazo yamagana kiriya gitero, ariko rinasaba amahanga kugira icyo akora, kuko uruhande bahanganye rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kurenga ku gahenge kemeranyijweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wayitoje mu myaka 10 ishize

Next Post

Uwamamaye muri Filimi Nyarwanda udaheruka kugaragara yahishuye iby’urukundo yanyuzemo rw’uwamubeshye ubukwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Uwamamaye muri Filimi Nyarwanda udaheruka kugaragara yahishuye iby’urukundo yanyuzemo rw’uwamubeshye ubukwe

Uwamamaye muri Filimi Nyarwanda udaheruka kugaragara yahishuye iby’urukundo yanyuzemo rw’uwamubeshye ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.