• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira

radiotv10by radiotv10
13/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa mbere w’u Bufaransa wishwe kuva intambara ya Iran yatangira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yemeje urupfu rw’umusirikare wa mbere w’iki Gihugu ubuze ubuzima kuva intambara yo mu burasirazuba bwo hagati yatangira, aho yapfiriye muri Iraq mu gitero cya Iran.

Uyu musirikare yaguye mu gace ka Erbil muri Kurdistan muri Irak. Emmanuel Macron yatangaje, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, ko umusirikare w’Umufaransa yapfuye “mu gitero” mu gace ka Erbil muri Kurdistan muri Irak.

Yagize ati “L’adjudant-chef Arnaud Frion wo muri Batayo ya 7 ya chasseurs alpins de Varces yapfiriye u Bufaransa mu gitero cyagabwe mu karere ka Erbil muri Irak.”

Perezida Emmanuel Macron kandi yatangaje ko hari abandi basirikare benshi b’u Bufaransa na bo bakomeretse.

Uyu ni we musirikare wa mbere w’Umufaransa wishwe kuva intambara yatangira mu Burasirazuba bwo Hagati, yatewe n’ibitero Israel na Leta Zunze Ubumwe za America bagabye kuri Iran ku ya 28 Gashyantare, aho iyi ntambara yahise igera mu bindi Bihugu byo muri kariya karere.

Nk’uko Perezida w’u Bufaransa abitangaza, iki gitero cyari kigamije kwibasira ingabo zirwanya iterabwoba. Nk’uko byatangajwe n’ihuriro mpuzamahanga rirwanya jihadist riyobowe na Leta Zunze Ubumwe za America, abasirikare baturutse mu Bihugu byinshi, birimo u Butaliyani n’u Bufaransa, barimo gutoza abagize ingabo z’umutekano z’Aba- Kurde muri Kurdistan ya Iraq.

Perezida Macron avuga ko “iyi ntambara yo muri Iran idakwiye gukurikirwa n’ibitero nk’ibi.”

Umutwe witwaje intwaro ushyigikiye Iran, wa Ashab al-Kahf, watangaje kuri Telegram, ko kuri uyu wa Gatanu wibasira “inyungu zose z’Abafaransa muri Iraq no mu karere” nyuma yo kohereza indege z’Abafaransa Charles de Gaulle mu kigobe.

Uyu mutwe wasabye abaturage kuguma nibura kure muri metero 500 uvuye ku birindiro muri Kurdistan ya Irak aho ingabo z’Abafaransa ziri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Uwamamaye muri Filimi Nyarwanda udaheruka kugaragara yahishuye iby’urukundo yanyuzemo rw’uwamubeshye ubukwe

Next Post

Moving to Kigali: Five Realities Foreigners Discover After Arriving

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Moving to Kigali: Five Realities Foreigners Discover After Arriving

Moving to Kigali: Five Realities Foreigners Discover After Arriving

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.