• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet yahawe inshingano zimuzamura mu ntera

radiotv10by radiotv10
13/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet yahawe inshingano zimuzamura mu ntera
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagizwe umuyobozi wa Televiziyo ya KC2 asimbura Gloria Mukamabano uherutse gusezera.

Izamurwa mu ntera rya Japhet Mazimpaka wari usanzwe azwi kuri Radio Magic na yo y’iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ryamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026 nyuma y’iminsi micye uwo asimbuye [Gloria Mukamabano] asezeye ndetse agahita yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Moses Iradukunda na we usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, unahurira mu kiganiro ‘Samedi Detente’ na Japhet, yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yahawe zo kuyobora iyi shene ya televiziyo ya RBA (KC2).

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, Moses yagize ati “Ndakwifuriza ishya n’ihirwe ku nshingano nshya wahawe. Bigaragaza ko ibyo wakoze byose byahawe agaciro. Genda, uteze imbere KC2. Nzakumbura ibiganiro byose twakoranye, ariko kandi nishimiye intambwe wateye.”

Japhet Mazimpaka wize itangazamakuru n’itumanaho anafitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, anafite iy’icyiciro cya gatatu yakuye muri ULK, mu bijyanye n’imiyoborere, yahawe muri 2024.

Uyu munyamakuru unazwi mu ruganda rw’urwenya aho azwi cyane muri ‘Bigomba Guhinduka’ yari asanzwe akora ikiganiro ‘Magic Morning’ gitambuka kuri Magic FM mu masaha ya mu gitondo yakoranagamo na mugenzi we Anick Uwingabiye.

Japhet na Anick bakorana kuri KC2
Japhet Mazimpaka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 9 =

Previous Post

Isesengura ku gitero cya drone cy’i Goma n’ibimenyetso byerekana abashobora kuba barakigabye

Next Post

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.