• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga

radiotv10by radiotv10
14/03/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ibitaranoga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingirakamaro cyane kuko yagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abanyeshuri bitabira amasomo, nubwo hari ibibazo by’ibikorwa remezo bikiri kugaragara.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Mushubi riri mu Karere ka Nyamagabe, Sr Umuja Ancille, avuga ko iyi gahunda yafashije abana benshi kwitabira ishuri kuko babona amafunguro ku ishuri, bikabafasha kwiga neza. Gusa avuga ko kubera ubwiyongere bw’abanyeshuri, ibikorwaremezo birimo inzu zo kuriramo ari ikibazo kuko ntabyo barira mu mashuri.

Yagize ati “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yafashije cyane mu kongera umubare w’abanyeshuri bitabira amasomo. Ariko usanga ibikorwaremezo bitajyanye n’ubwiyongere bwabo, ku buryo hari aho abana baririra mu mashuri kubera kubura inzu zabugenewe zo kuriramo.”

Musabyemariya Immaculée nawe ni  umuyobozi wa GS Ruhango  mu Karere ka Ruhango, agaragaza ko kubura inzu zo kuriramo (refectoire) mu bigo bimwe na bimwe bigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.

Ati “Iyo abana baririye mu mashuri bakoreramo amasomo, bituma gahunda z’amasomo zidakorwa neza kandi n’isuku ntibe imeze neza nk’iyo baba bafite inzu zabugenewe zo kuriramo.”

Aba bayobozi b’amashuri bavuga ko usibye ikibazo cy’inzu zo kuriramo, hari n’ikibazo cy’amashuri adahagije, aho usanga mu byumba bimwe abanyeshuri bicara ari benshi ku ntebe imwe.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza by’abanyeshuri, Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize uruhare runini mu kugabanya abana bataga ishuri bitewe n’uko ababyeyi batabashaga kubabonera amafunguro.

Ati “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye umubare w’abanyeshuri wiyongera cyane. Ibi byatumye ibikorwaremezo bimwe na bimwe birimo inzu zo kuriramo n’amashuri biba bike, ariko hari gahunda yo kubyongera kugira ngo bijyane n’ubwiyongere bw’abanyeshuri.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko iyi gahunda yabanje gufasha gukemura ikibazo cy’abana bataga ishuri kubera ubukene bw’imiryango yabo, aho bamwe mu babyeyi batashoboraga kubabonera amafunguro. Ikigiye gukurikira  ni ugukomeza kongera ibikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri n’inzu zo kuriramo, kugira ngo abanyeshuri bigire mu buzima bwiza kandi batekereje ku masomo yabo neza.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Parents, Don’t Wait: Talk to Your Children About Body Changes

Next Post

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.