• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

radiotv10by radiotv10
14/03/2026
in MU RWANDA
0
Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bamaze imyaka myinshi bategereje ibyangombwa by’ubutaka baraheba, babibazaho bagasabwa gukomeza gutegereza bihanganye.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Mahembe; bavuga ko mu gihe cyo kubaruza ubutaka babikoze nk’abandi baturage bose, ariko nyuma y’igihe kinini bategereje ibyangombwa baraheba. Bavuga ko byabateye impungenge nyuma yo kubona abandi babibonye  bo ntibabihabwa.

Mukanemeye ati “Twategereje ibyangombwa birabura, nyuma tubaza impamvu batubwira ko tugomba gukomeza gutegereza ko bizaza. Ubu imyaka irashize tubitegereje twarahebye.”

Aba baturage bavuga ko kenshi inzego zishinzwe ubutaka ndetse n’abayobozi batandukanye bagiye babasura bakabizeza ko ikibazo cyabo kizakemuka vuba, ariko imyaka igashira indi igataha ntibahabwe ibyangombwa byabo.

Bavuga ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka bibashyira mu bibazo bitandukanye birimo no kutabasha kububyaza umusaruro uko bikwiye cyangwa kubukoresha mu bikorwa bibateza imbere.

Rubayiza ati “Kutagira ibyangombwa by’ubutaka bituma tutabasha gutera imbere uko bikwiye. Hari ibikorwa twakora ariko tukabibura kubera ko nta byangombwa byemeza ubutaka bwacu dufite.”

Aba baturage bavuga ko ikibazo atari icy’abantu bake kuko hari benshi mu Mudugudu wa Nyabisindu bafite ikibazo nk’icyo, bagasaba inzego zibishinzwe kugikurikirana bakabona ibyangombwa by’ubutaka byabo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, ntiyashatse kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo. Mu butumwa bugufi, yasabye ko ahabwa imyirondoro y’abaturage bafite ikibazo kugira ngo gikurikiranwe. Ati “Mwaramutse neza,wampa amazina yabo tukamenya aho ikibazo kiri tukagikurikirana.”

Aba baturage bavuga ko ikibababaje ari uko batigeze babwirwa impamvu ituma batabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo, ahubwo bagahora babwirwa ko bazabibona vuba ariko imyaka igashira nta gikozwe, ibintu bavuga ko bisa no gusiragizwa. Bakomeje gusaba inzego zibishinzwe kubafasha iki kibazo kigakemuka bakabona ibyangombwa by’ubutaka byabo.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + eleven =

Previous Post

Umukinnyi mpuzamahanga Tchouaméni yatanze umucyo ku byavugwaga ko umukunzi we yamuteye agahinda

Next Post

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.