• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana

radiotv10by radiotv10
15/03/2026
in SIPORO
0
Volleyball: Ibyo wamenya ku mikino ya kamarampaka yatangiranye ugutungurana
Share on FacebookShare on Twitter

Amakipe yabaye ane ya mbere nyuma y’imikino isanzwe ya shampiyona ya volleyball yatangiye guhangana mu mikino ya kimwe cya kabiri ya kamarampaka (play offs) yaba mu bagabo no mu bagore.

Imikino yakiniwe muri Petit Stade kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2026, ahabanje iyo mu bagore ,itanabayemo ugutungurana nk’uko byagenze mu bagabo.

Muri 1/2 cya play offs ikipe yasoje imikino isanzwe ari iya mbere ihura n’iyabaye iya kane, mu gihe iyabaye iya kabiri ihura n’iyabaye iya gatatu.

Mu bagore APR WVC yabaye iya mbere yatsinze byoroshye amaseti atatu ku busa RRA WVC yabaye iya kane, ni nako byagenze kuri Police WVC yabaye iya kabiri yatsinze amaseti atatu ku busa Kepler WVC yabaye iya gatatu.

Mu bagabo niho habaye ugutungurana dore ko amakipe yabonye itike ya plyay offs ku munsi wa nyuma w’imikino isanzwe ya shampiyona , ariyo yatahukanye intsinzi kuri iyi mikino ya mbere ya kamarampaka.

Gisagara VC yabonye itike hasigaye iminsi (journèes) 2 ngo shampiyona isanzwe (regular season) irangire, yatunguwe na Police VC yayibonye ku munsi wa nyuma nabwo bigoranye , iyitsinda amaseti atatu kuri imwe.

Kepler VC nayo yasoje imikino isanzwe ya shampiyona ihagaze neza ku mwanya wa kabiri, yatsinzwe na REG VC amaseti atatu kuri abiri.

Aya makipe ari gukina atanguranwa kwitwara neza mu mikino itanu iba iteganyijwe kubahuza (best of five) ngo haboneke amakipe abiri agera ku mukino wa nyuma haba mu bagore no mu bagabo.

Imikino ya kabiri (game 2) ya kamarampaka iteganyijwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki ya 17 Werurwe 2026 nayo ikazabera muri Petit Stade.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Bamaze igihe mu gihirahiro ku byangombwa bemerewe cyera ariko imyaka igashira indi igataha

Next Post

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Emery Bayisenge na Mugisha Didier ba Rayon ntibazagaragara mu mikino ya Al-Merriekh na Police FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.