Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe “kigashwanyaguza” indege bwite ya Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, mu gihe umuhungu we Mojtaba Khamenei wamusimbuye, bivugwa ko ari i Moscow mu Burusiya aho ari kuvurirwa ibikomere.
Mu itangazo IDF yanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, iki gisirikare cya Israel cyemeje ko indege ya Ali Khamenei yashwanyagujwe mu gitero cyagabwe ku Kibuga cy’Indege cya Tehran.
IDF ivuga ko iyo ndege yashwanyagujwe, yakoreshwa mu ngendo za Ali Khamenei kimwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru za Iran “mu bikorwa byo kugura ibikoresho bya gisirikare, ndetse no gukurikirana itumanaho ry’ibindi Bihugu binyuze mu ngendo zakorwaga n’iyi ndege.”
Ubutumwa bwa IDF bugira buti “Gushwanyaguza iyi ndege birabangamira ubuhuzabikorwa bw’ibikorwa byakorwaga n’ubuyobozi bw’iterabwoba mu ruhererekane rw’Ibihugu bwakurikiranaga hagamijwe kongerera imbaraga ubushobozi igisirikare ndetse no gufasha ubuyobozi kongera kwisuganya.”
Hari amakuru avuga kandi ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba akaba umuhungu wa Ali Khamenei, ari i Moscow mu Burusiya aho ari guhabwa ubuvuzi bw’ibikomere yasigiwe n’igitero cyahitanye umubyeyi we cyakozwe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za America na Israel.
Mojtaba w’imyaka 56, wasimbuye se Ali Khamenei following nk’uko byatangajwe tariki 28 Gashyantare, ariko kuva icyo gihe, ntaragaragara mu ruhame, ndetse byavugwaga ko ari muri coma.
Amakuru avuga ko yagiye mu Burusiya kuvurirwayo mu bufasha bwatanzwe na “na Perezida Putin ubwe”, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Al-Jarida.
RADIOTV10









