Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku ruganda bitewe n’umuhanda wangiritse uturuka mu mirima ujya ku ruganda, bagasaba Leta kubasanira uwo muhanda.
Ni umuhanda abagore bahinga kawa mu Murenge wa Rukara bagaragaza nk’imbogamizi bahura na yo mu kugeza umusaruro wabo ku ruganda ruherereye mu Kagari ka Rwimishinya muri uyu murenge, nk’uko babigarukaho.
Uwitwa Nyinawumuntu Agnes ati: “Abadepite baradusuye barabizi, twigeze no gukora inyandiko igaragaza ibibazo dufite, harimo n’imbogamizi y’umuhanda, dusaba ko twabona umuhanda mwiza. Umuhanda munini si mwiza, ku buryo umusaruro wacu utagera ku ruganda uko tubyifuza. Ikawa igira amasaha igomba kuba yagejejwe ku ruganda, iyo uyarengeje iba yamaze gutakaza ubuziranenge (qualité).”
Undi witwa Mukanizeyimana Angélique ati: “Hari aho umuhanda w’icyaro werekera ku ruganda wangiritse ku buryo iyo ikawa ihageze ihasigara, abakozi bakayitundisha umutwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, Hategekimana Fred, avuga ko kugeza ubu nta ngengo y’imari iraboneka yo gukora uyu muhanda, ariko ko bagiye gufatanya n’abaturage mu miganda kugira ngo hakorwe ibishoboka by’ibanze.
Ati: “Mu by’ukuri kugeza ubu nta ngengo y’imari yari yaboneka yo gukora uyu muhanda, ariko mu buryo butandukanye, mu rwego rw’umuco wo kwikemurira ibibazo, turimo kureba uburyo twafatanya n’abaturage tugakora ibishoboka by’ibanze mu muganda mu gihe tugishakisha ingengo y’imari, kugira ngo iki kibazo cy’umuhanda gikemuke.”
Ni ikibazo aba bagore bibumbiye muri koperative Twongere Umusaruro wa Kawa (TUK) ikorera mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, igizwe n’abanyamuryango 193, basaba ko cyakwitabwaho kigakemuka mu buryo burambye.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10










