• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

radiotv10by radiotv10
18/03/2026
in MU RWANDA
0
Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Karama  mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye;  haravugwa urugomo rwakozwe n’abantu bakekwaho gusagarira abayobozi barimo Mayor n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, bari bagiye kumena inzoga zitemewe zengwa n’umuturage, aho umwe muri aba bayobozi bamukomerekeje.

Ibi byabaye ubwo bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bajyaga ahantu hakekwaga gukorerwa no gucururizwa inzoga zitemewe kugira ngo bazimene, ariko bamwe mu bakoreraga uwo muturage bazengaga izo nzoga babasagarira bashaka kubakubita, bituma bamwe mu bayobozi bakomereka.

Umwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu yavuze ko byabaye mu buryo butunguranye, aho bamwe mu bakoreraga uwengaga izo nzoga bahise bagaragaza imyitwarire y’urugomo.

Yagize ati: “Abayobozi bari baje kumena inzoga zitemewe, ariko bamwe mu bakoreraga uwazengaga batera amabuye  umuyobozi w’akarere ari kumwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, nyuma umuyobozi w’akarere amaze kugenda haje umuyobozi w’umurenge ngo aganirize abaturage, abakozi ba wa muntu wengaga akanacuruza inzoga zitemewe  baramukubita baramukomeretsa.”

Undi muturage yavuze ko nyuma y’ibi byabaye bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo bahise bacika, ariko ko hari abandi inzego z’umutekano zahise zitwara kugira ngo batange amakuru ku bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati “Hari abahise biruka baracika ntibafatwa, ariko hari abandi bafashwe kugira ngo batange amakuru. Twifuza ko abakoze ibi bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera kuko kuba batarafatwa dufite ubwoba.’’

Abaturage bavuga kandi ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, cyane ko ngo si ubwa mbere bibaye muri uwo mudugudu.

Uyu muturage yagize ati: “Ibi bikorwa by’urugomo ntibikwiye kubaho. Turasaba inzego z’umutekano ko abakoze ibi bashakishwa bagahanwa kuko ngo nubundi bikunze gukorwa aho usanga bakorera urugomo abaturage kandi bigakorwa n’abantu bamwe aribo babo bagize uruhare mu gushaka gukubita abayobozi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko bamwe mu bagaragaye muri ibi bikorwa bari gukurikiranwa, anavuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Bamwe mu baturage bari mu bikorwa bigayitse byo gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge,inzego zigiyeyo kubimena bamwe mu baturage bashaka kwihagararaho ngo bitamenwa,hari bamwe muribo polisi yafashe ubugenzacyaha buri kubakurikirana ku cyaha cyo gukora ibigakorwa bigayitse birimo gukora ibyo binyobwa bitemewe no kwigomeka ku mategeko.”

Yanaburiye abishora mu bikorwa nk’ibyo ko Polisi n’izindi nzego z’umutekano zitazihanganira uwo ari we wese uhungabanya umutekano.

Hagati aho bamwe mu baturage bavuga ko kuba abagize uruhare muri uru rugomo batarafatwa bose bibateye impungenge, bagasaba ko aka gace kacungirwa umutekano by’umwihariko mu gihe hagishakishwa abakekwaho uruhare muri ibi bikorwa.

Harimo hakorwa ibikorwa byo gufata abakora inzoga zitemewe

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Umusore ukekwaho gusambanya ihene bamubona agakizwa n’amaguru aravugwaho indi myitwarire

Next Post

Rainy Season Tips: Stay Safe If You Get Cold Allergies

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rainy Season Tips: Stay Safe If You Get Cold Allergies

Rainy Season Tips: Stay Safe If You Get Cold Allergies

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.