Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye byumwihariko Ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR, bagabye ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa kamikazes mu bice bya Mikenke, Bidegu no mu bice bihakikije muri Minembwe, runatangiza imirwano yagutse mu buryo bushya yerecyeza Ruzizi.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026.
Kanyuka yatangaje ko kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, “Ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, byumwihariko FDNB (Ingabo z’u Burundi), FDLR abacancuro ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo, bagabye ibitero bakoresheje drones za kamikazes, byibasiye ibice bituwemo n’abaturage benshi bya Mikenke, Bidegu no mu bice bihakikije muri Minembwe.”
Kanyuka yatangaje ko ibi bitero byari bigikomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yavugaga ko Ihuriro AFC/M23 ryifuza kumenyesha Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibi bitero byabwo bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile birimo n’icyabaye tariki 11 Werurwe 2026.
Ati “Amaraso y’Abanyekongo akomeje kumenwa n’ubu butegetsi mu buryo buteye agahinda, ntazigera ateshwa agaciro, ntazibagirana cyangwa ngo ajyende gutyo gusa.”
Kanyuka kandi yatangaje ubundi butumwa ko “intambara yaguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu buryo bushya yerecyeza mu muhanda munini mukuru wa RN5 mu kibaya cya Ruzizi.”
Yavuze ko guhera saa kumi n’ebyiri na mirongo ine (06:40’) abarwanyi b’ubutegetsi bwa Kinshasa barashe ibisasu bya rutura mu gace gatuwemo n’abaturage benshi ka Kabunambo, byahitanye ubuzima bwa bamwe, ndetse abaturage b’abasivile benshi bakava mu byabo.
Umuvugizi wa AFC/M23 avuga ko ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere bikomeje gukorwa n’uruhande bahanganye, bidashobora kwihanganirwa. Ati “Ibi byaha ntibikwiye kwirengagizwa cyangwa ngo bigirwe ibintu byosorhsye n’umuryango mpuzamahanga.”
Kanyuka kandi yizeje ko iri Huriro rya AFC/M23 rizakomeza gukora ibishoboka rikarinda abaturage n’ibyabo, rihangana n’ibi bitero bishya by’uruhande bahanganye.
RADIOTV10











