• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

radiotv10by radiotv10
18/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abantu kuzamura imyumvire ntibakomeze kwibaza ku myambarire umuhanzi Doja Cat yagaragayemo ku rubyiniro mu Rwanda kuko “kuri stade atari ku rusengero”, ariko ko Umunyarwanda uzabyigana azaba agaragaje ko atatojwe.

Ni ubutumwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026 nyuma yuko hazamutse impaka zakuruwe n’imyambarire y’uyu muhanzi waraye ataramiye i Kigali.

Muri ubu butumwa yahaye umutwe ugira uti “Tuzamure imyumvire”, Dr. Utumatwishima yagarutse ku ngingo eshatu, aho yatangiye avuga ko “Kuri stage (urubyiniro), Umuhanzi akora performance ijyanye n’ubuhanzi bwe.”

Akomeza agira ati “Music Stage si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo”

Muri ubu butumwa Minisitiri yatangiye agaragaza ko iriya myambarire ya Doja Cat idakwiye kuba ikibazo bitewe n’aho yari ayambariye, yasoje agira ati “Uzabyigana atari Doja kuri stage azaba ataratojwe.”

Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, uzwiho kugaragaza gukomera ku muco nyarwanda no gucyebura abashaka kuwutokoza, yagaragaje ko atanyuzwe n’ubu butumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko.

Yagize ati “Igihe umuco ufashwe nk’akazi& inshingano aho kuba ubuzima! Mpore muco wacu, Ishyuka. Urantengushye Mutware kandi nturi uwa mbere nturi n’uwanyuma, ubuzima ni umweru n’umukara, ariko no mu ijoro inyenyeri ziramurika, ABUMUCO tuzakomeza kuvuga no gutesha nk’ibi ko atari byo i Rwanda.”

Bamwe mu bakomeje gutanga ibitekerezo ku butumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima; baravuga ko niba yemera ko iriya myambarire y’uriya muhanzi ijyanye no kuba yari ku rubyiniro, ntawundi muhanzi ukwiye kubikomwaho nk’uko yasoje ubutumwa bwe avuga ko “uzabyigana azaba ataratojwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 15 =

Previous Post

U Rwanda rwatangiye kugaragaza ibimenyetso mu rubanza rwarezemo u Bwongereza rwatangiye kuburanishwa

Next Post

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.