• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umupilote wa RwandAir agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 14 ayikorera

radiotv10by radiotv10
19/03/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Umupilote wa RwandAir agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 14 ayikorera
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir, burashimira umupilote Tirefort Marcel Gabou wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka 14 akorera iyi Sosiyete mu myaka 46 yari amaze muri uyu mwuga wo gutwara indege.

Byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Sosiyete kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, mu butumwa bwo gushimira uyu mupilote wanakoze urugendo rwa nyuma, rwerecyezaga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.

RwandAir yatangaje ko “muri iki cyumweru Captain Gabou yakoze urugendo rwe rwa nyuma rugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, asoza urugendo rwe rw’imyaka 46 mu mwuga wo gutwara indege.”

Iyi Sosiyete kandi ivuga ko uyu mupilote “yamaze amasaha 20 000 mu kirerere n’imyaka 14 akorera RwandAir,  yatwaye abantu ibihumbi kandi neza mu ngendo zinyuranye.”
ubuyobozi bwa RwandAir bugasoza bugira buti “Warakoze Captain. Tukwifurije ikiruhuko cyiza cy’izabukuru.”

Uyu Munya- Côte d’Ivoire Captain Tirefort Marcel Gabou avuga ko na we asoje uru rugendo rwo gutwara indege amazemo imyaka irenga 40, aho yavuze ko yarutangiye mu 1980 ubwo yinjiraga mu ishuri ry’abapilote.

Ati “Uribaza imyaka 46 utwara indege hamwe n’amasaha 20 000, muri iyi myaka 46 namazemo 14 nkorera RwandAir isanzwe ari kompanyi y’igikundiro kuri njye.”

Uyu mupilote yaboneyeho gushimira iyi Sosiyete y’u Rwanda y’indege n’ubuyobozi bw’Igihugu byumwihariko Perezida Paul Kagame, ku bwo guhabwa aya mahirwe yo kuba amaze imyaka 14 ayikorera.

Tirefort Marcel Gabou yakoreye sosiyete z’indege zinyuranye, zirimo Air Afrique yakoreye mu myaka yo mu 1997, nyuma anakorera sosiyete y’iwabo ya Air Côte d’Ivoire, aza no gukorera iyi y’u Rwanda ya RwandAir kuva muri 2012 kugeza ubu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Tirefort Marcel Gabou amaze imyaka 14 akorera RwandAir

RwandAir yamushimiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe iby’ingenzi byavuye mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri America

Next Post

Washington’s diplomatic drift: power has replaced partnership and realpolitik

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Washington’s diplomatic drift: power has replaced partnership and realpolitik

Washington’s diplomatic drift: power has replaced partnership and realpolitik

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.