• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
21/03/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngombwa Timothée wahanze zimwe mu ndirimbo z’urugamba rwo kwibohora, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

Uyu musaza uri mu bagize uruhare mu buhanzi bw’indirimbo zakoreshejwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, nkuko byemejwe n’abamuzi ndetse n’inshuti n’imiryango.

Umuvandimwe we witwa Taratibu Theodore, yatangaje ko nyakwigendera yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi.

Ngombwa yahanze indirimbo zirenga 100 zakoreshejwe mu rugamba rwo kwibohora, aho harimo izamenyekanye cyane nk’iyi wa ‘Ziganjamarembo’ na ‘Ziravumera’.

Umuhanga mu gutunganya imiziki, Producer Jimmy, yemeza ko indirimbo z’uyu musaza zari zatangiye gutunganywa, ndetse ko hari album yari yararangiye mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati “Yari amaze gukora album iriho indirimbo umunani, nka Turatashye, Impundu, Impyisi, Inkotanyi ziganje amarembo, Inyange, Maze iminsi, Uwera da na Ziravumera.”

Uyu mutunganyamuziki, avuga ko iyi album yatunganyijwe, afashijwe mu buryo bw’amajwi, n’umuhanzi Audia Intore. Ati “Ubu hari hasigaye gahunda yo kwandikisha ibihangano bye mu buryo bw’amategeko.”

Ngombwa Timothée witabye Imana, yatangiye ubuhanzi akiri muto, dore ko yabutangiye ubwo yigaga mu mashuri abazan i Byumba ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi biganjemo abakora injyana ya gakondo, bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa nyakwigendera, wababoneye izuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

Next Post

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.