• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

radiotv10by radiotv10
21/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe witwaje intwaro wa MDKC wo mu gace ka Katanga uvuga uharanira kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uratangaza ko wiyemeje guhagarika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, kuko kuva bwajyaho, iki Gihugu cyugarijwe n’ibibazo bitagira ingano.

Ibi byangajwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe MDKC (Mouvement Debout Katanga pour la Libération du Congo), mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze.

Uyu mutwe uje wiyongera ku yindi myinshi yo muri DRC, uvuga ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikiswahili bakomoka mu bice byahoze ari Intara ya Katanga, bibasiwe cyane kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi.

Bavuga kandi ko kuva muri 2019, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasiwe n’ibibazo byinshi.

Muri ubu butumwa, abagize uyu mutwe bavuga ko byumwihariko abo Banyekongo bavuga Ikiswahili bakomoka muri Katanga, bagiye bibasirwa cyane n’ubutegetsi n’ababushyigikiye, kuko hari abishwe abandi bagafungwa.

Ku bw’iyi mpamvu rero, uyu mutwe wa MCKC, ugira uti “Twafashe umwanzuro wo guhagarika ubutegetsi bwa Félix Tshilombo dukoresheje inzira zose zemejwe n’amategeko.”

Abagize uyu mutwe, bavuga ko intego yabo ari ugutabara Katanga, ariko kandi bakanatabara Igihugu cyose cya Congo, kuko ibibazo biri hose kandi ko banze gukomeza kurebera.

Bashinja Perezida Felix Tshisekedi kuyoboresha igitugu, no kuganisha ahabi Igihugu cyabo, bityo ko ntakindi akwiye uretse kuva ku butegetsi hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

Uyu mutwe bivugwa ko umaze ukwezi ushinzwe, kuko washinzwe mu kwezi gushize, ndete ko ufite ibirindiro muri Pariki y’Igihugu ya Upemba.

Ubutegetsi bwa Congo, bwo buvuga ko uyu mutwe waba ufite aho uhuriye n’Ihuriro AFC/M23 na ryo ryiyemeje kurandura imigirire mibi y’ubutegetsi bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seven =

Previous Post

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

Next Post

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.