Sunday, March 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

radiotv10by radiotv10
22/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure
Share on FacebookShare on Twitter

Visi Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Uwimana Consolée, yahaye urubyiruko umukoro wo kwirinda ingeso mbi, kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu ndetse no gukoresha neza amahirwe Igihugu kibashyiriraho.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki  22 Werurwe 2026, ubwo yari mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi. Ni inama yahuje abanyamuryango barenga 2000 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, yabwiye urubyiruko rwayitabiriye ko kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza bisaba imbaraga zarwo.

Yagize ati “Nk’uko insanganyamatsiko y’iyi nama ibivuga, ‘Rubyiruko, twubake u Rwanda twifuza’, uyu ni umwanya mwiza wo kongera kwicara tukajya inama ku ruhare urubyiruko mugira mu cyerekezo twihaye cyo kubaka u Rwanda twifuza. Kugira ngo tugere kuri iyo ntego, birasaba imbaraga zanyu. Duhora tubivuga ko urubyiruko ari imbaraga zubaka kandi vuba; turifuza ko biva mu ntero bikajya mu ngiro.”

Yakomeje agira ati “Rubyiruko rwa FPR Inkotanyi, nimuhagurukire guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, munafate iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu cyacu. Nimube ku isonga kandi mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubuzererezi, guhemuka, kutubaha no kutubahana, n’indi mico mibi itabereye umwana w’Umunyarwanda, muhereye aho mutuye.”

Yakomeje agira ati “Ntore z’Umuryango, bana bacu, turabasaba kwirinda izi ngeso kuko zangiza ubuzima bwanyu kandi zikaba na bimwe mu bigize ibyaha bishyira ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza mu kaga.”

Yakomeje agaragaza ko hari ikibazo cy’abangavu baterwa inda, aho imibare igaragaza ko abenshi baziterwa n’urubyiruko bagenzi babo.

Ati “Turashaka kwibutsa ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidasaza kandi gihanishwa ibihano bikomeye. Ikibi kurushaho ni uko gisenya ubuzima bw’umwana wasambanyijwe n’ejo he hazaza. Mureke dufatanyirize hamwe turinde abangavu bacu.”

Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ruswa n’ibindi byaha byakwangiza ubuzima bwarwo ndetse no kudahishira ababikora.

Ati “Mwirinde kandi icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, mwirinde ababashukisha imirimo n’andi mahirwe hanze y’igihugu, mureke guhishira ibyaha ahubwo mubigaragaze, mwirinde ruswa n’ibindi byaha byabatesha agaciro bikangiza ahazaza hanyu.”

Uwimana Consolée yakomeje abwira urubyiruko ko muri iki gihe u Rwanda rukomeje kuvugwa neza ku ruhando mpuzamahanga, bityo rukwiye gukomeza kuruhagararira neza aho ruri hose.

Ati “U Rwanda rukomeje kuvugwa ibigwi ku ruhando mpuzamahanga. Kugira ngo ibi bizarambe, birasaba urubyiruko rufite ikinyabupfura n’indangagaciro rukomeyeho. Aho mujya hose mujye mwibuka ko muhagarariye igihugu cyanyu, muharanire kugihesha ishema.”

Uru rubyiruko rwitabiriye iyi Nama Nkuru ya 6 rwongeye kwibutswa gukoresha neza amahirwe igihugu kibaha.

Ati “Ntore z’Umuryango, ejo hazaza h’igihugu cyacu ntihandikwa n’abandi, handikwa namwe, ibitekerezo byanyu, amahitamo yanyu n’ibikorwa byanyu bya buri munsi. Muharanire kuba urubyiruko rufite intego, rufite indangagaciro, rufite umutima wo gukunda igihugu, kucyitangira no kukirwanirira, cyane cyane binyuze mu ikoranabuhanga. Mukoreshe neza amahirwe igihugu kigenda kibashyiriraho.”

Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yatoye Komite Nyobozi y’Urugaga ku rwego rw’igihugu. Mugisha Ernest yatorewe kuyobora uru rugaga, azungirizwa na Rwagitare Nelly watorewe kuba visi perezida.

Uwimana Consolee yasabye urubyiruko kwitwara neza
Rwagitare Nelly
Ernest Mugisha

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + seventeen =

Previous Post

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Related Posts

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

by radiotv10
21/03/2026
0

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi wo kuba umusemburo w’impinduka nziza u Rwanda rwifuza...

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

by radiotv10
20/03/2026
0

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije abayisilamu ko nubwo barangije Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, ariko bagomba gukomeza kurangwa no...

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

by radiotv10
20/03/2026
0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko uturere twa Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abana...

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

by radiotv10
20/03/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo; yavuze ko ari "umukandida wishimiye cyane" mu matora azahatanira...

What Your Menstrual Blood Can Tell You About Your Health

What Your Menstrual Blood Can Tell You About Your Health

by radiotv10
20/03/2026
0

Every month, many girls and women have their period. A period is when blood comes out of the body through...

IZIHERUKA

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure
MU RWANDA

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

by radiotv10
22/03/2026
0

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

22/03/2026
Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

22/03/2026
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

21/03/2026
Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

21/03/2026
Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

21/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.