• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Uganda batandatu bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwa miliyari 4,9 Frw mu kwiba Equity Bank Rwanda, baragezwa imbere y’Urukiko, aho byamenyekanye ko barimo abasanzwe ari abahinzi, n’abacuruzi.

Ubujura bwakorewe Equity Bank Rwanda bwavuzwe mu minsi micye ishize, aho byavugwaga ko mu babukekwaho barimo n’abanyamahanga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ceo.co.ug avuga ko Abanya-Uganda batandatu bafunzwe bakekwaho uruhare muri ubu bujura, baza kugezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026.

Bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwambukiranya imipaka mu bujura bwari bugambiriye kwiba iyi Banki yo mu Rwanda, ndetse ko urubanza rwabo ruri kwihutishwa kubera uburemere bwarwo mu byaha by’ikoranabuhanga byabayeho mu karere.

Nk’uko bigaragazwa na dosiye ikubiyemo ibirego byabo, Polisi ya Uganda, ivuga ko aba Banya-Uganda bashinjwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwinjira muri sisiteme za Equity Bank Rwanda no kubona inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko igera kuri miliyoni 3,4 USD (agera kuri Miliyari 4,9 Frw).

Iki kirego gifite nimero CRB: 215/2026 kiri muri Polisi yo ku cyicaro Gikuru cya Kampala-Metropolitan Police (CPS Kampala), kizaburanishwa hagendewe ku itegeko rihana ibyaha by’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga no kwinjira muri mudasobwa.

 

Abanya-Uganda bashinjwa ni bande?

Abashinjwa muri iyi dosiye, ni Mugisha Solomon, uzwi nka Nelson w’imyaka 33 y’amavuko, usanzwe ari umucuruzi wo mu gace ka Kira mu Karere ka Wakiso.

Undi ni Enock Mpanga Kazige ufite imyaka 34 y’amavuko, aho we asanzwe ari umuhinzi wo mu gace k’icyaro ka Namulondo mu Karere ka Wakiso; hakaba Katerega Benedicto w’imyaka 35 na we akaba ari umucuruzi wo mu gace ka Matuga na we mu Karere ka Wakiso.

Hari kandi Kiyimba Faruk w’imyaka 30 na we akaba ari umuhinzi wo mu gace ka Bunamwaya muri Wakiso; ndetse na Oketcho Gerard w’imyaka 31 usanzwe akora ibijyanye n’ubwubatsi muri Medix Ltd akaba anatwara imodoka itwara abagenzi hagati ya Kitezi na Wakiso.

Inyandiko za Polisi ya Uganda zigaragaza ko aba bashinjwa, kimwe n’abandi benshi bagishakishwa, ibyaha bakekwaho babikoze hagati ya tariki 14 na 18 Gashyantare 2026 babikoreye mu bice binyuranye muri Kigali mu Rwanda ndetse n’i Kampala muri Uganda.

Amakuru agaragaza ko aba bashinjwa, bakoresheje sisiteme za mudasobwa, bakinjira mu ikoranabuhanga rya Equity Bank Rwanda, bagakoresha uburyo bwo kubona inyungu ibarirwa muri miliyari 4,9 Frw muri iyi banki.

Dosiye y’ikirego, ivuga ko iri tsinda ry’abantu “bacuze sisiteme ya Equity Bank Kigali” bigaragaza ko urubanza rwabo rushingiye ku bujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Amakuru avuga ko “hakiri abandi benshi” bakekwa muri ubu buriganya, aho abari gukora iperereza, bibasaba gukora iryambukiranya imipaka byumwihariko hagati ya Uganda n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seventeen =

Previous Post

Iran yahise itangaza uko izihimura igihe hashyirwa mu bikorwa umugambi watangajwe na Trump

Next Post

Igisubizo Kabila yatanze abajijwe niba atabona ko ari ikibazo kuba aba ahari icyicaro cya AFC/M23

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Igisubizo Kabila yatanze abajijwe niba atabona ko ari ikibazo kuba aba ahari icyicaro cya AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.