• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iran yahise itangaza uko izihimura igihe hashyirwa mu bikorwa umugambi watangajwe na Trump

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Iran yahise itangaza uko izihimura igihe hashyirwa mu bikorwa umugambi watangajwe na Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Iran yatangaje ko yiteguye kugaba ibitero bikomeye ku bikorwaremezo by’amashanyarazi bya Israel, no ku bigo bitanga amashanyarazi ku birindiro bya America biri mu karere ka Gulf, mu gihe Perezida Donald Trump yashyira mu bikorwa umugambi aherutse gutangaza wo gusenya burundu ibikorwaremezo by’amashanyarazi bya Iran.

Ibi byatangajwe n’Ingabo z’Impinduramatwara za Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps) mu itangazo zasohoye kuri uyu wa Mbere.

Iryo tangazo rigira riti: “Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibinyoma by’uko ingabo zacu (Revolutionary Guards) ziteganya gutera ibikorwaremezo bitunganya amazi no guteza ibibazo abaturage bo mu bihugu byo muri aka karere.”

Rikomeza rivuga riti: “Twamubwira ko twiyemeje gusubiza igitero icyo ari cyo cyose ku rugero rungana n’ingaruka kigira, mu rwego rwo gukumira ibindi… Nimutera amashanyarazi, natwe tuzatera amashanyarazi.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026, ni bwo Perezida Donald Trump yaburiye ko inganda z’amashanyarazi za Iran zizasenywa niba Tehran itemeye gufungura inzira ya Hormuz ku bwato bwose mu gihe cy’amasaha 48. Trump yashyizeho nyirantarengwa kugeza kuri uyu wa Mbere saa moya n’iminota 45 z’umugoroba ku isaha ya EDT (23:45 GMT).

Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byatumye iyi nzira ya Hormuz ifungwa mu buryo bukomeye, nyamara inyuzwamo hafi icya gatanu cya peteroli na gaz bikoreshwa ku isi hose, ibintu byateje ikibazo gikomeye mu bijyanye na peteroli kuva mu myaka ya 1970.

Kugeza ubu, abantu barenga 2,000 bamaze kugwa muri iyi ntambara yatangijwe na Amerika na Israel ku wa 28 Gashyantare, yahungabanyije kandi amasoko y’imari, inateza izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi, inongera impungenge z’izamuka ry’ibiciro ku isi, ndetse igahungabanya ubufatanye bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Kuri iki Cyumweru, iterabwoba ryo gutera ibikorwa by’amashanyarazi byo mu karere ka Gulf ryateje impungenge ko hashobora kubaho guhagarara kw’ibikorwaremezo bitunganya amazi yo kunywa.

Abayobozi ba Amerika na Israel bavuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu batangiye ibitero kuri Iran, byagabanyije cyane ubushobozi bwayo mu bya misile, nubwo Leta ya Tehran ikomeje kugaragaza ko igifite ubushobozi bwo kwihimura ku bitero ikomeje kugabwaho.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − three =

Previous Post

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

Next Post

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.