• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Kabila yatanze abajijwe niba atabona ko ari ikibazo kuba aba ahari icyicaro cya AFC/M23

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa DRC, avuga ko kuba ari i Goma kandi hari icyicaro gikuru cy’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki Gihugu, kuko ari iwe mu nzu ye giguriye amafaranga ye. Ati “I Goma ni iwanjye. Nabakiririye mu nzu yanjye naguze mu 1999.”

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ‘La Libre Belgique’ cyamusuye i Goma mu cyumweru gishize, tariki 20 Werurwe 2026, i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro kirekire cyagarutse ku ngingo zinyuranye, Joseph Kabila yabajijwe n’umunyamakuru niba ntakibazo abona kuba ari muri uyu Mujyi kandi hari ibirindiro Bikuru by’iri Huriro rya AFC/M23.

Yasubije agira ati “I Goma ni iwanjye. Nabakiririye mu nzu yanjye naguze mu 1999. Ibikorwa byo kundwanya nka njye ndetse binibasira umuryango wanjye duhurira muri politiki byatangiye muri 2019. Birumvikana ni mbere y’ivuka rya AFC/M23. Mfite uburenganzira bwo kubonana ndetse no kuvugana n’Abanyekongo bose, ngamije byumwihariko intego yo kunga ubumwe no gushaka amahoro. Kuri njye, iyo ni yo misiyo yanjye.”

Kabila kandi yabajijwe niba abona ubutegetsi buriho ubu muri DRC, bushobora kuyoboka inzira y’ibiganiro n’amahoro, avuga ko ari byo byari bikwiye kuba amahitamo.

Yagize ati “Intambara ni amahitamo. N’amahoro ni uko. Buri gihe nsubiramo ibyo twahuye nabyo muri 2001 kuko byari ibintu bikomeye cyane ku Mugabane, aho ingabo nyinshi z’amahanga zari ku butaka bw’Igihugu cyacu, imitwe y’inyeshyamba yakomeje kugenzura Iburasirazuba, Uburengerazuba n’amajyaruguru ndetse n’imitwe myinshi yitwaje intwaro. Muri icyo gihe ntabwo byari byoroshye kuyoboka inzira z’amahoro. Muri Nzeri no mu Kwakira 2001, twagize inama i Luanda muri Angola, hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, Perezida dos Santos (Angola), Mugabe (Zimbabwe) na Nujoma (Namibie).”

Kabila yakomeje avuga ko icyo gihe n’ubundi higwaga ku bibazo byo muri Congo, ariko ko aba mbere bagomba kubona umuti wabyo, ari Abanyekongo ubwabo.

Ati “Nababwiye ko Abanyekongo ari bo bagomba gufata iya mbere mu gushaka umuti w’ibibazo by’Igihugu cyabo. Ndetse ko Ibihugu byose byari byinjiye mu bya Congo byagombaga kugenda.”

Avuga ko ibi byazamuye impaka ndende, ndetse akaza kongera kubisubiriramo i Haraare ko inzira ikwiye ari iy’amahoro ndetse n’ibiganiro bitagira uwo biheeza mu Banyekongo bose, bigatumizwamo imiryango itari iya Leta, imitwe ya Politiki ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.

Avuga ko ibi nta somo byatanze kuko n’ubundi Congo ubu iri mu ntambara. Ati “Kuri njye nkunda amahoro, natanze inama kuva mu ntangiro, nagiriye inama ab’i Kinshasa ko bagomba kuganira. Gusa igisibubizo cyabo cyahoze iteka ari intambara. None nyuma y’imyaka itanu turi mu ntambara nka ya yindi.”

Kabila kandi yanagarutse ku mugambi wa Felix Tshisekedi wamusimbuye wo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko Abanyekongo bose bagomba guhaguruka bagaharanira guhagarika ubutegetsi bw’igitugu bw’uyu munyapolitiki wamusimbuye, kuko ari ubutegetsi bw’igitugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

Next Post

Mugomba guhindura imikorere cyangwa mukegura- Perezida Kagame abwira abayobozi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Mugomba guhindura imikorere cyangwa mukegura- Perezida Kagame abwira abayobozi

Mugomba guhindura imikorere cyangwa mukegura- Perezida Kagame abwira abayobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.