Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali-Huye-Rusizi, bavuga ko ugereranyije n’ibinyabiziga biwunyuramo n’uburyo ungana, ari umuto bityo bikaba ari na bimwe mu bitera impanuka zikunze kuwuberamo, bakavuga ko ukwiye kwagurwa.
Umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali, Huye mu Ntara y’Amajyepfo na Rusizi mu y’Iburengerazuba, ni umwe mu mihanda y’ingenzi mu Rwanda, uhuza Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba n’Umujyi wa Kigali, ukaba ugira uruhare runini mu bucuruzi no mu ngendo za buri munsi.
Nubwo ari umuhanda w’ingenzi, abakoresha uyu muhanda bagaragaza ko ukiri muto ugereranyije n’ubwinshi bw’ibinyabiziga biwunyuramo buri munsi. Ibi bituma habaho umubyigano ndetse bikongera ibyago by’impanuka za hato na hato.
Umwe mu baturage utuye mu Karere ka Ruhango witwa Dushimimana Evariste yagize ati “Uyu muhanda ni muto cyane ugereranyije n’imodoka ziwunyuramo. Iyo hari imodoka nini zihuye, biba ikibazo gikomeye, rimwe na rimwe bigatera impanuka.”
Kanani ukorera ubucuruzi mu Karere ka Nyanza we agaragaza ko ibice byangiritse bituma bahura n’igihombo “Hari ahantu henshi usanga harimo ibyobo cyangwa umuhanda waracitse. Imodoka zitinda kugenda, kandi rimwe na rimwe zikanangirika, bikaduteza igihombo.”
Furaha Eric utwara abagenzi kuri uwo muhanda na we ashimangira ko ikibazo gikomeye ari ububi bw’aho umuhanda wangiritse “Iyo ugeze ahangiritse, utwara imodoka uba ugenda wirinda cyane, bigatuma urugendo rutinda kandi bikongera ibyago by’impanuka.”
Abaturage bavuga ko uyu muhanda ukwiye kwagurwa no kuvugururwa ku buryo bujyanye n’igihe, ugahuza n’ubwiyongere bw’ibinyabiziga, bityo ukagabanya impanuka no koroshya ingendo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu kiganiro n’itangazamakuru aherutse gutangaza ko uyu muhanda uri muri gahunda ya Leta yo kuvugururwa mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Uyu muhanda ugiye kuvugururwa, tuzabikorana n’ishyirwaho ry’amatara yo ku mihanda. Nk’uko tubizi, nko mu Karere ka Kamonyi nta matara yo ku muhanda ahari; bizakorwa bijyanye n’uyu mushinga.”
Abakoresha uyu muhanda bakomeje gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, bizeye ko izatuma ingendo zabo zirushaho koroha.


Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10









