• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Babiri barimo umugore bakekwaho kwica abo bashakanye babyemereye mu ruhame banabitangaho ibisobanuro

radiotv10by radiotv10
25/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Babiri barimo umugore bakekwaho kwica abo bashakanye babyemereye mu ruhame banabitangaho ibisobanuro

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Mu manza ebyiri zaburanishijwemo abantu batatu barimo umugabo n’umugore bakekwaho kwica abo bashakanye, umwe akaba yaranamwicanye n’umwana wabo, babyemereye imbere y’imbaga y’abaturage ubwo baburanishirizwaga mu ruhame, banasobanura uko babishe n’ibyo babahoye.

Ni imanza zaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma zabereye mu Nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026 yari iteraniye mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Nyirahabiyaremye Agnes ukurikiranyweho kwica umugabo we Habufite Jean Pierre, aho akekwaho kuba yarabikoze ku ya 31 Mutarama 2026, aregwa hamwe na Mugenzi Joseph ukekwaho ubufatanyacyaha ngo kuko yamubwiraga ko namara kwica nyakwigendera, bazahita bibanira nk’umugore n’umugabo.

Uyu Joseph kandi akekwaho kuba ari we watanze amafaranga 500 Frw yaguzwe icyuma cyakoreshejwe na Agnes ubwo yicaga umugabo we.

Mu rubanza rwabo, Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorere y’icyaha, aho bwavuze ko uyu Nyirahabimana Agnes yishe umugabo we amuteye icyuma mu nda, busaba Urukiko kumuhamya icyaha, rukamukatira gufungwa burundu.

Uregwa yemereye imbere y’abaturage iki cyaha akurikuranyweho, avuga ko yamwivuganye ubwo yari avuye mu kabari, bakabanza gutongana, bakanarwana, ari bwo yamuteraga icyuma mu nda.

Uyu mugore yasabye imbabazi abaturage bari bakoraniye ahabereye urubanza, ndetse anazisaba Urukiko arusaba guca inkoni izamba rukazamuhanisha igifungo cyoroheje nibura cy’imyaka ibiri.

Ni mu gihe Joseph we wasabiwe igifungo cy’imyaka 25, yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa, avuga ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwagaragaje byatuma ahamwa n’icyaha, akavuga ko budakwiye gushingira ku bitangazwa n’uriya mugore umushinja.

Muri iyi nteko kandi habereyemo urubanza ruregwamo Karamage Jean Claude na we uregwa kwica umugore bari barashakanye ndetse n’umwana wabo, aho yabikoze tari 12 Gashyantare 2026.

Uyu mugabo na we yemeye icyaha cyo kuba yarishe umugore we n’umwana wabo, akabica abakubise isuka mu mutwe, nyuma akaza kwishyikiriza inzego.

Karamage Jean Claude yavuze ko intandaro y’iki gikorwa, ari ibihumbi 500 Frw yari yarahaye umugore we ngo ayashyira mu bucuruzi yakoraga, nyuma akaza kumwakamo 100 000 Frw, akayamwima, bikaza kubyara intonganya za buri munsi, zaje kuvamo no kumwica n’umwana wabo.

Uyu mugabo na we yasabiwe gufungwa burundu, ariko we agasaba kugabanyirizwa igihano, ku buryo yahabwa igifungo yisubitse.

Uruko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahise rupfundikira izi manza zombi, rukaba rwemeje ko ruzasomwa imyanzuro yarwo ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, n’ubundi ikazatangarizwa mu ruhame nk’uko zaburanishijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + six =

Previous Post

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’uw’iya Kenya

Next Post

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Maj.Gen.Karusisi riri muri Tanzania mu biganiro n’iry’igisirikare cya Tanzania

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Maj.Gen.Karusisi riri muri Tanzania mu biganiro n’iry’igisirikare cya Tanzania

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Maj.Gen.Karusisi riri muri Tanzania mu biganiro n’iry’igisirikare cya Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.