Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye wagiriye uruzinduko muri Kenya, yakiriwe na mugenzi we w’iki Gihugu, Douglas Kanja; bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere imikoranire hagati y’izi nzego z’Ibihugu byombi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026 ku cyicaro Gikuru cya Polisi ya Kenya Jogoo House i Nairobi.
Polisi ya Kenya itangaza ko muri iyi nama “Abakuriye polisi bagiranye ibiganiro birambuye kandi bitanga umusaruro byibanze ku guteza imbere imikoranire ya Serivisi za Polisi muri Kenya na Polisi y’u Rwanda.”
Ubuyobozi bwa Polisi ya Kenya, buvuga ko bimwe mu byaganiriweho n’abayobozi b’impande zombi muri ibi biganiro byabo, ari ukunoza no guteza imbere ubufatanye binyuze mu gusangizanya porogaramu hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bikorwa bya polisi mu nyungu z’ibihugu byombi.
Abayobozi ba Polisi z’Ibihugu byombi kandi banasuzumye uburyo bwo gushyiraho ubu bufatanye mu bikorwa binyuze mu masezerano y’imikoranire kugira ngo azagenderweho mu mikoranire yo mu bihe biri imbere.
Polisi ya Kenya iti “Ikindi kandi, baganiriye ku ngamba zihuriweho zo kurwanya ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha by’inzaduka, bashimangira akamaro k’ubufatanye bw’akarere n’amahanga mu guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano bikomeje kwiyongera.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye yaboneyeho gutumira mugenzi we IG Kanja mu birori byo kwiziza yubile y’imyaka 25 y’uru rwego rwo mu Rwanda bizaba mu kwezi Gicurasi uyu mwaka.



RADIOTV10






