• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville

radiotv10by radiotv10
26/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda nshya yo gukomeza kuyobora iki Gihugu. Ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.

Dr Vincent Biruta wajyanye ubu butumwa nk’intumwa ya Perezida Paul Kagame, yabushyikirije Denis Sassou N’Guesso kiri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangajwe iby’iki gikorwa, yavuze ko Minisitiri Biruta “Yamugejejeho ubutumwa bw’ishimwe rya Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera gutorwa, ndetse n’ubutumwa bujyanye no kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, muri manda, asaba Repubulika ya Congo kuzayishyigikira.”

Bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bamaze iminsi bakorera ingendo mu Bihugu binyuranye bashyiriye Abakuru babyo ubutumwa bwa Perezida Kagame bubasaba kuzashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo wongeye gutangwa n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mushikiwabo ugiye guhatanira manda ya gatatu, ashobora kuzahatana n’umukandida watanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho biteganyijwe ko kandidatire zizemezwa mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri izaba mu Gicurasi.

Umubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville yasabwe n’u Rwanda kuzashyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo, ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi, ubukungu, n’ububanyi n’amahanga.

Uyu mubano washimangiwe cyane mu myaka micye ishize binyuze mu masezerano y’ubucuruzi n’ubufatanye mu rwego rw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse no mu ruzinduko rwa Perezida Denis Sassou Nguesso i Kigali.

Ku wa 22 Nyakanga 2022, u Rwanda na Repubulika ya Congo basinye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + seventeen =

Previous Post

Simple Habits to Improve Your Health in 2026

Next Post

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz'u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.