• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

radiotv10by radiotv10
26/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America,  Donald Trump, yavuze ko Iran ishishikajwe cyane no kugirana n’Igihugu cye amasezerano yo guhagarika intambara imaze hafi ibyumweru bine, mu gihe Iran yo ivuga ko ikiri gusuzuma umushinga w’ayo masezerano ariko ko itifuza kugirana ibiganiro byo guhagarika intambara na America.

Izi mvugo zivuguruzanya hagati y’ibi bihugu bihanganye ziracyakomeje, mu gihe ingaruka z’intambara ku bukungu no ku mibereho y’abantu zikomeje kwiyongera, aho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje gukwira ku isi hose, ibigatuma ibigo n’ibihugu bitandukanye bihatana gushaka uko byahangana n’ingaruka zabyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko nubwo nta biganiro cyangwa imishyikirano byigeze biba hagati ya Iran na Amerika, hari ubutumwa bwagiye bwohererezwa hagati y’impande zombi binyuze ku bihugu byabaye abahuza.

Yagize ati “Ubutumwa butangwa binyuze mu bihugu by’inshuti, natwe akaba ariho tunyura dusubiza, ariko ibyo ntibyitwa ibiganiro cyangwa imishyikirano.”

Ku rundi ruhande, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, perezida Trump yavugiye i Washington ko abayobozi ba Iran bashishikajwe no kugera ku masezerano yo guhagarika Intambara

Yagize ati” barimo kuganira, kandi bashaka cyane kugera ku masezerano, ariko batinya kubivuga kuko bashobora kwicwa n’abaturage babo, cyangwa natwe tukabica.”

Trump ntiyigeze asobanura neza abo Amerika iri kuganira na bo muri Iran, mu gihe abayobozi benshi bakomeye bari mu bihumbi by’abantu bamaze kwicwa mu Burasirazuba bwo Hagati kuva Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare.

Kuva icyo gihe, Iran na yo yagabye ibitero kuri Israel, ku birindiro bya Amerika ndetse no ku bihugu byo mu karere ka Gulf. Ndetse Kugeza ubu Nta Nibimenyetso Bigaragara By’uko Ishobora Kurangira Vuga,  Kuko Ministeri y’ingabo y’Amerika iri guteganya kohereza ibihumbi by’abasirikaremu karere ka Gulf, kugira ngo Perezida Donald Trump, abone uburyo  bwo gutangiza igitero cyo ku butaka, nk’uko amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’abongereaza  Reutersabivuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

Next Post

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.