Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko Iran ishishikajwe cyane no kugirana n’Igihugu cye amasezerano yo guhagarika intambara imaze hafi ibyumweru bine, mu gihe Iran yo ivuga ko ikiri gusuzuma umushinga w’ayo masezerano ariko ko itifuza kugirana ibiganiro byo guhagarika intambara na America.
Izi mvugo zivuguruzanya hagati y’ibi bihugu bihanganye ziracyakomeje, mu gihe ingaruka z’intambara ku bukungu no ku mibereho y’abantu zikomeje kwiyongera, aho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje gukwira ku isi hose, ibigatuma ibigo n’ibihugu bitandukanye bihatana gushaka uko byahangana n’ingaruka zabyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko nubwo nta biganiro cyangwa imishyikirano byigeze biba hagati ya Iran na Amerika, hari ubutumwa bwagiye bwohererezwa hagati y’impande zombi binyuze ku bihugu byabaye abahuza.
Yagize ati “Ubutumwa butangwa binyuze mu bihugu by’inshuti, natwe akaba ariho tunyura dusubiza, ariko ibyo ntibyitwa ibiganiro cyangwa imishyikirano.”
Ku rundi ruhande, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, perezida Trump yavugiye i Washington ko abayobozi ba Iran bashishikajwe no kugera ku masezerano yo guhagarika Intambara
Yagize ati” barimo kuganira, kandi bashaka cyane kugera ku masezerano, ariko batinya kubivuga kuko bashobora kwicwa n’abaturage babo, cyangwa natwe tukabica.”
Trump ntiyigeze asobanura neza abo Amerika iri kuganira na bo muri Iran, mu gihe abayobozi benshi bakomeye bari mu bihumbi by’abantu bamaze kwicwa mu Burasirazuba bwo Hagati kuva Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare.
Kuva icyo gihe, Iran na yo yagabye ibitero kuri Israel, ku birindiro bya Amerika ndetse no ku bihugu byo mu karere ka Gulf. Ndetse Kugeza ubu Nta Nibimenyetso Bigaragara By’uko Ishobora Kurangira Vuga, Kuko Ministeri y’ingabo y’Amerika iri guteganya kohereza ibihumbi by’abasirikaremu karere ka Gulf, kugira ngo Perezida Donald Trump, abone uburyo bwo gutangiza igitero cyo ku butaka, nk’uko amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’abongereaza Reutersabivuga.
RADIOTV10










