• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wamenyekanye mu gufasha abahanzi, uherutse kwerura ko yamaze kuyoboka inzira yo gusebya u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo, yangiwe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, bikimubaho agaragaza umujinya avuga ko yahururijwe nk’igisambo.

Uyu wahoze ari umushoramari mu bikorwa byo gufasha abahanzi nyarwanda, usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, aherutse kugaragaza ku mugaragaro ko yinjiye mu biyemeje gusebya no kuvuga nabi u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru, bakoresheje ibinyoma.

Mu biganiro amaze iminsi akora ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama, yumvikanye asubiramo ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda, ibintu byamaganiwe kure n’abarimo abo mu muryango we.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, muri Leta Zunze Ubumwe za America, habereye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Ruti Joel uri mu bagezweho mu njyana ya gakondo.

Uyu Bad Rama wari washatse kwitabira iki gitaramo cyarimo Abanyarwanda benshi, ntibyamuhiriye kuko yasohowe aho cyabereye, ndetse akanasabwa kuva mu bice bihegereye.

Nyuma y’ibi byamubayeho, Bad Rama yatangaje ko bitamushimishishije, kuko yari yitabiriye iki gitaramo ngo akoresheje imbaraga n’ubushobozi bye.

Yagize ati “Hari igitaramo cy’Umunyarwanda Ruti Joel, bamamaje igitaramo ndakibona nk’abandi nkora urugendo rwanyuze muri Leta enye zose ngo mpagere. Ndahageze ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu ampamagarije nk’igisambo!”

Umwe mu bari ahabereye iki gitaramo, avuga ko Bad Rama yahageze ari kumwe n’abantu bane ngo bashinzwe kumurindira umutekano ariko ko bitabujije abagiteguye kubamenyesha ko batabifuzamo.

Nyuma yuko Bad Rama na we yijanditse mu bikorwa bibi byo gusebya no kuvuga nabi u Rwanda n’Abayobozi barwo, mu bamwamaganye harimo n’umuvandimwe we Safi Eric wavuze ko nk’umurango we, bitandukanyije na we.

Yagize ati “Byarenze ko tubifata nk’igisebo, nta nubwo ari bya bindi ngo ‘ibyaye ikiboze irakirigata’ oya, ‘injangwe ivuye mu zindi iba inturo’.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 20 =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Next Post

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Related Posts

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

by radiotv10
02/07/2026
0

Umukinnyi wa filimi akaba n’umurwenya uzwi nka Mitsutsu, yashyize ku isoko umuyoboro we wa YouTube n’ikinyabiziga cye cya moto, kugira...

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

by radiotv10
02/07/2026
0

Couple y'Abarusiya Angela Nikolau w’imyaka 33 na Ivan Beerkus w’imyaka 32 buriye umunara w’inyubako ya Empire State izwi cyane mu...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

by radiotv10
30/06/2026
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka...

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Igitekerezo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin cyazamuye impaka

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu...

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

by radiotv10
29/06/2026
0

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, nyuma yo guhura n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Umunyamerika IShowSpeed, yahuye noneho na Ashton Hall na...

Next Post
Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.