Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko- Ibyishimo ni byose kuri Fireman wasezeranye n’umukunzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman asezeranye n’umukunzi we Kabera Charlotte, uyu muhanzi yagaragaje akanyamuneza ko kuba uyu mugore yamaze kuba uwe mu buryo bwemewe.

Fireman na Kabera Charlotte basezeranye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gusezerana n’umugore we, Fireman yagaragaje ibyishimo atewe no kuba Kabera Charlotte yamaze kuba uwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, Fireman yagize ati “Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko.” Arangije ashyiraho udutima dutatu dushushanya urukundo ruhebuje afitiye uyu mugore we.

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto abiri agaragaza Fireman n’umugore we Kabera Charlotte bari gusezeranira ku ibendera ry’u Rwanda mu gihe indi foto uyu muhanzi ari gusoma ku itama umugore we.

Fireman wamaze igihe ari mu manza z’urubanza yaregwagamo gukubita no gukomeretsa ariko akaba yarabigizweho umwere, mu kwezi kwa Munani 2021 yari yarambitse impera umukunzi we Kabera Charlotte amusaba kuzamubera umugore.

Inshuti za hafi z’uyu muhanzi zivuga ko ubukwe bwe bwasubukuwe ndetse ko uretse uku gusezerana mu mategeko, hanateganyijwe indi mihango y’ubukwe.

Fireman yasezeranye kubana n’umugore we
Ibyishimo ni byose

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru