• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko- Ibyishimo ni byose kuri Fireman wasezeranye n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
05/01/2022
in IMYIDAGADURO
0
Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko- Ibyishimo ni byose kuri Fireman wasezeranye n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman asezeranye n’umukunzi we Kabera Charlotte, uyu muhanzi yagaragaje akanyamuneza ko kuba uyu mugore yamaze kuba uwe mu buryo bwemewe.

Fireman na Kabera Charlotte basezeranye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma yo gusezerana n’umugore we, Fireman yagaragaje ibyishimo atewe no kuba Kabera Charlotte yamaze kuba uwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, Fireman yagize ati “Ubu ni uwanjye byemewe n’amategeko.” Arangije ashyiraho udutima dutatu dushushanya urukundo ruhebuje afitiye uyu mugore we.

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto abiri agaragaza Fireman n’umugore we Kabera Charlotte bari gusezeranira ku ibendera ry’u Rwanda mu gihe indi foto uyu muhanzi ari gusoma ku itama umugore we.

Fireman wamaze igihe ari mu manza z’urubanza yaregwagamo gukubita no gukomeretsa ariko akaba yarabigizweho umwere, mu kwezi kwa Munani 2021 yari yarambitse impera umukunzi we Kabera Charlotte amusaba kuzamubera umugore.

Inshuti za hafi z’uyu muhanzi zivuga ko ubukwe bwe bwasubukuwe ndetse ko uretse uku gusezerana mu mategeko, hanateganyijwe indi mihango y’ubukwe.

Fireman yasezeranye kubana n’umugore we
Ibyishimo ni byose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Ibya shampiyona byasubiye irudubi: Amakipe ntakozwa iby’umwiherero

Next Post

Urukundo ruri kugurumana hagati ya Kwizera Olivier na Dj Sonia biyerekanye barebana icyoroshye

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Urukundo ruri kugurumana hagati ya Kwizera Olivier na Dj Sonia biyerekanye barebana icyoroshye

Urukundo ruri kugurumana hagati ya Kwizera Olivier na Dj Sonia biyerekanye barebana icyoroshye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.