Kambale Wilondja uzwi ku nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye uko abantu bataramenyekana bamusanze iwe aho atuye mu Leta Zunze Ubumwe za America bakamukubitirayo bakamusiga ari intere, anavuga abo akeka babiri inyuma.
Uyu musore w’Umunyarwanda uzwi cyane yikoma abavuga nabi u Rwanda, mu butumwa yari yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yarusimbutse ubwo abantu bamusangaga iwe bakamukubita.
Mu kiganiro kirambuye yanyujije kuri YouTube Channel ye, Kasuku yavuze ko mbere yuko biriya biba, hari abantu bari babanje kumuhamagara bamusaba ko baza gusangira icyo kunywa ariko akabahakanira.
Avuga ko nyuma hari indi nimero yamuhamagaye, bakamubwira ikigo cyo muri America bakorera kigenda kigeza ubutumwa bw’abantu aho batuye, bamubaza aho atuye ngo bamushyikirize ubwo bamufitiye.
Ati “Baba bambajije nimero y’inzu, nimero mba ndayitanze, maze kuyitanga, nta nubwo haciye nk’iminota nka cumi n’ibiri, cumi n’umwe, numva abantu barakomanze […] ngira ngo ni ba bantu bo ku iposita bamvugishaga, ndaza ndakingura kwa kundi umuntu akingura arangaza.”
Akomeza agira ati “Nkinguye, bankubise ikofi mpita ngwa mu ntebe, maze kugwa mu ntebe ikintu cyonyine nakoze, narinze hano mu …,ndinda no mu isura kugira ngo batahakubita.”
Kasuku avuga ko bari abasore batatu barimo babiri bafite imbunda n’inkoni nini, bamukubitishije mu mbavu no ku bindi bice binyuranye.
Avuga ko nubwo yirwanyeho, ati “Ariko narakubiswe bihagije, niba hari umuntu wakubiswe akanoga, ni njye rwose, ntabwo namenya kubeshya, narakubiswe bihagije.”
Kasuku uvuga ko yakubiswe mu gihe cy’iminota 11, yavuze ko hari umuturanyi we wari wabonye abantu bari bipfutse ibintu mu maso binjira iwe [kwa Kasuku] banafite ibintu bimeze nk’imbunda, yakomeje gutegereza ko basohoka ariko agaheba.
Avuga ko ngo mu magambo bavugaga ubwo bamukubitaga, bakoreshaga ururimi rw’Ikinyarwanda, ngo bavuga “ngo n’ibi uzabyibuke sha. Ngo harya ntimurimo muribuka? Ngo wowe se ngo wibuka iki?”
Kasuku avuga ko bakimara kugenda, na we yasohotse, wa muturanyi we akamubaza iby’abo bantu bari baje iwe, niba ari abari baje kugura ibiyobyabwenge, akamuhakanira, ahubwo akamubwira ibyari biri kumubaho.
Avuga ko nyuma yo gukubitwa, ataranatangaza ku mbuga nkoranambaga ibyamubayeho, hari abatangiye kumuhamagara bamwigambaho, basanzwe baba mu dutsiko tw’abarwana u Rwanda banaruvuga nabi.
Bad Rama mu bo akeka
Kasuku avuga ko mu bo yaketse bari inyuma y’uku gukubitwa kwe, yagize ati “Ntababeshye nimero ya mbere y’uwari uzwi iwanjye mu rugo, ntababeshye ni umuntu bita Bad Rama. Ni umuntu twagendanye, ni umuntu twasangiranye hano mu rugo, ni umuntu twakoranye ibintu byinshi hano mu rugo.”
Kasuku kandi yavuze ko uyu Bad Rama uherutse kwinjira mu bavuga nabi u Rwanda, yanagiye gutanga ibitekerezo ku nkuru yakozwe na kimwe mu binyamakuru, avuga ngo “ubiri inyuma ni Bad Rama.”
Ati “Komeza wigambe. Ntabwo nari nzi ko biri kuri urwo rwego […] Ndabizi ko byange bikunde nawe uzumva ububabare.”
Kasuku yavuze ko yahise ashyiraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ko na we agiye guhangana n’aba bamukubise, kandi ko yamaze kwiyambaza inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America.
RADIOTV10











