Itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence University-Rwanda/NDU-R), riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ari Umuyobozi w’Icyubahiro wayo.
Iyi kaminuza izaba ihuriyemo amashuri makuru ya RDF, aya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS, iteganywa n’itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 10 Mata 2026.
Nk’uko biteganywa n’iri tegeko, Inzego z’imiyoborere z’iyi Kaminuza, zirimo Ubuyobozi bw’Icyubahiro, Inama Nkuru y’Ubuyobozi; Urwego Nshingwabikorwa; Urwego rushinzwe imyigire n’imyigishirize na Komite Nkuru y’Ubuyobozi.
Iri tegeko mu ngingo yaryo ya 11 igaragaza ko Umuyobozi w’Icyubahiro (Chancellor) w’iyi Kaminuza ari Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akaba ari Perezida Paul Kagame.
Nk’umuyobozi w’Ikirenga, Perezida afite ububasha bwo gutanga umurongo mugari n’icyerekezo mu miyoborere n’imikorere by’iyi Kaminuza, hagamijwe gutoza no gutegura inzobere mu by’umutekano n’Igisirikare ku rwego ruhanitse.
Umuyobozi w’Icyubahiro kandi ni we uzajya ayobora ibikorwa byo gutanga impamyabumenyi ku bazajya barangiza muri iyi Kaminuza, cyangwa akagena umuhagarararira mu izina rye.
Iyi Kaminuza izafasha u Rwanda kwagura no kunoza uburyo ruhangana n’ibibazo by’umutekano, bigenda bihindura isura uko imyaka ishira indi igataha.
Izagira uruhare kandi mu gutanga imyitozo, amahuguwa, ubumenyi n’ubushakashatsi mu bya gisirikare n’umutekano, ndetse inagire uruhare mu guteza imbere ubutwererane n’imikoranire mpuzamahanga mu buburezi bwa gisirikare.
Iyi Kaminuza izajya itanga amahugurwa n’imyitozo ku bo mu nzego zirimo iza gisirikare n’iz’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza NISS.
Inama y’Ubutegetsi izaba igizwe n’abantu 13, nk’urundi rwego rw’imiyoborere y’iyi Kaminuza, ni yo izaba ifata ibyemezo byayo, inagenzure ibikorwa byayo bya buri munsi.
Uretse Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi Kaminuza, mu bandi bayobozi bayo, harimo Umuyobozi Mukuru (Vice-Chancellor) akaba ari na we mwanditsi w’inama.
Hari kandi Uhagarariye abarimu n’abashakashatsi utorwa na bagenzi be, hakaba Ushinzwe igenzura ry’ubuziranenge (quality assurance), Umuyobozi umwe (Dean) utorwa na bagenzi be, hakaba n’uhagarariye abanyeshuri.
Inama y’Ubutegetsi kandi, Itegeko ritegeko ko nibura 30% by’abayigize bagomba kuba ari abagore mu gihe abatari mu nama y’ubutegetsi kubera imyanya bafite bagira manda y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe.
Ahazakorera iyi Kaminuza ya Gisirikare mu Rwanda, hatangiye kubakwa mu Murenge wa Bumbogo Mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nk’uko biherutse gutangazwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Iyi Kaminuza ya Gisirikare mu Rwanda NDU-R ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, ariko ikaba yakwimurirwa ahandi mu Rwanda mu gihe byakwemezwa Iteka rya Perezida wa Repubulika.
RADIOTV10










