Wednesday, April 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

radiotv10by radiotv10
15/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi, Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashyize umukono ku masezerano yemeza ko Urwego Ruhuriweho EJVM ruzaba rurimo n’abahagarariye iri Huriro mu kugenzura agahenge.

Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi, avuga ko iri Huriro AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano y’ubwumvikane mu Busuwisi ahamaze iminsi hari kubera ibiganiro.

Uyu munyamakuru avuga ko “Mu gusinya aya masezerano na AFC/M23, Urwego Ruhuriweho Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ruzakora rugenzurwa n’ Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) rwahise rwitwa EJVM+”

Yavuze kandi ko mu bikorwa by’uru Rwego “AFC/M23 izohereza abasirikare mu rwego rwo gukurikirana cyangwa kugenzura agahenge ko guhagarika imirwano.”

Urwego rwa EJVM ruzakorana na MONUSCO mu myiteguro yo gushyigikira amahoro n’umutekano mu bice bimwe na bimwe, birimo umujyi wa Uvira wari warafashwe na AFC/M23 ikaza kuwurekura ku bushake bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ihuriro AFC/M23 rijya kurekura uyu Mujyi wa Uvira, ryari ryasabye ko wagenzurwa n’ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, ariko rikimara kuwukuramo abarwanyi baryo, wahise wigabizwa n’abambari ba FARDC barimo Wazalendo na FDLR.

Aya masezerano asinyiwe muri ibi biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi ku Mugabane w’u Burayi, aho byimukiye nyuma y’ibyabereye muri Qatar.

Impande zombi zasinye aya masezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 12 =

Previous Post

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Related Posts

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

by radiotv10
15/04/2026
0

During ongoing talks in Switzerland, the AFC/M23 coalition and the Government of the Democratic Republic of Congo have signed an...

DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba

Hasinywe amasezerano ashobora gutuma abasirikare 3.000 ba FARDC bafashwe na AFC/M23 bashyikirizwa Leta ya Congo

by radiotv10
15/04/2026
0

Ihuriro AFC/M23 n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare Croix-Rouge, bashyize umukono ku masezerano yo guhererekanya abasirikare ba FARDC bafashwe n’iri Huriro, kugira...

Hatangajwe amahirwe agiye kongera kuboneka mu biganiro hagati ya America na Iran

Hatangajwe amahirwe agiye kongera kuboneka mu biganiro hagati ya America na Iran

by radiotv10
15/04/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko ibiganiro na Iran bigamije kurangiza intambara bishobora kongera kubura...

Hagaragaye ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bwerecyezaga muri Minembwe burimo abasirikare n’intwaro

Hagaragaye ubwato bw’igisirikare cy’u Burundi bwerecyezaga muri Minembwe burimo abasirikare n’intwaro

by radiotv10
15/04/2026
0

U Burundi buravugwaho kohereza abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC mu rugamba byumwihariko mu gace ka Minembwe...

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

by radiotv10
13/04/2026
0

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yavuze ko adashaka guterana amagambo na Perezida Donald Trump nyuma yuko...

IZIHERUKA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi
AMAHANGA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

by radiotv10
15/04/2026
0

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

15/04/2026
Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

15/04/2026
Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

15/04/2026
Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

15/04/2026
DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba

Hasinywe amasezerano ashobora gutuma abasirikare 3.000 ba FARDC bafashwe na AFC/M23 bashyikirizwa Leta ya Congo

15/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.