Thursday, April 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
16/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Évariste NDAYISHIMIYE w’u Burundi, yerecyeje muri Congo-Brazzaville mu muhango w’irahira rya Denis Sassou N’Guesso, wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi kuri uyu wa Kane, avuga ko Ndayishimiye na we yafashe rutemikirere yerecyeza muri Repubulika ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru, Itumanaho n’Ubuvugizi bwa Perezida wa Repubulika, rivuga ko “ryifuza kumenyesha rubanda ko, Nyakubahwa Évariste NDAYISHIMIYE, Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, agiye mu rugendo yerekeza i Brazzaville ku ya 16 Mata.”

Ibi biro bishinzwe Itangazmakuru n’Itumanaho muri Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, rikomeza rivuga ko Ndayishimiye “Yitabiriye ibirori by’irahira rya Nyakubahwa Denis Sassou N’Guesso, watowe kuba Perezida wa Repubulika ya Congo.”

Ndayishimiye yerecyeje i Brazzaville nyuma y’amasaha macye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na we agezeyo, aho yahageze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Paul Kagame kandi yanahuye na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano usanzwe uhagaze neza hagati y’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 10 =

Previous Post

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

Related Posts

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

by radiotv10
16/04/2026
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo, Julius Malema yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu kuwa kane kubera kurasa imbunda mu kirere...

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

by radiotv10
16/04/2026
0

Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wanabaye umunyamakuru, yitabye Imana bikekwa ko yazize impanuka nyuma yo gusanga imodoka ye mu...

Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

by radiotv10
16/04/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yayoboye imyitozo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo kubigisha kurasa, na we agaragaza ubuhanga bwe,...

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

by radiotv10
15/04/2026
0

Mu biganiro bimaze iminsi bibera mu Busuwisi, Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashyize umukono ku...

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

by radiotv10
15/04/2026
0

During ongoing talks in Switzerland, the AFC/M23 coalition and the Government of the Democratic Republic of Congo have signed an...

IZIHERUKA

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

by radiotv10
16/04/2026
0

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

16/04/2026
BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

16/04/2026
Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

16/04/2026
Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

16/04/2026
Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

16/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

BREAKING: Umunyapolitiki ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo yakatiwe igifungo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.