• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
16/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Évariste NDAYISHIMIYE w’u Burundi, yerecyeje muri Congo-Brazzaville mu muhango w’irahira rya Denis Sassou N’Guesso, wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi kuri uyu wa Kane, avuga ko Ndayishimiye na we yafashe rutemikirere yerecyeza muri Repubulika ya Congo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe Itangazamakuru, Itumanaho n’Ubuvugizi bwa Perezida wa Repubulika, rivuga ko “ryifuza kumenyesha rubanda ko, Nyakubahwa Évariste NDAYISHIMIYE, Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, agiye mu rugendo yerekeza i Brazzaville ku ya 16 Mata.”

Ibi biro bishinzwe Itangazmakuru n’Itumanaho muri Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, rikomeza rivuga ko Ndayishimiye “Yitabiriye ibirori by’irahira rya Nyakubahwa Denis Sassou N’Guesso, watowe kuba Perezida wa Repubulika ya Congo.”

Ndayishimiye yerecyeje i Brazzaville nyuma y’amasaha macye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na we agezeyo, aho yahageze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Paul Kagame kandi yanahuye na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano usanzwe uhagaze neza hagati y’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + twenty =

Previous Post

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

Next Post

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.