• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yatangaje ko inzira ya Hormuz yafunguwe nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yumvikanyweho muri Libani, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yizeye ko aya masezerano na yo azagerwaho, nubwo igihe nyacyo bitazwi.

Araqchi, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko iyo nzira ya Hormuz yafunguriwe amato yose y’ubucuruzi mu gihe gisigaye cy’agahenge. Trump na we yahise ashimira Iran mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social. Icyakora, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa nko gufungura inzira ya Hormuz, Amerika yo izakomeza gufunga ibyambu bya Iran kugeza igihe amasezerano yo kurangiza intambara azaba yagezweho ku kigero cya 100%.

Trump kandi yavuze ko uwo mugambi uzagerwaho vuba cyane, kuko ingingo nyinshi z’amasezerano zamaze kumvikanwaho.

Iran ikimara gutangaza ifungurwa ry’inzira ya Hormuz, ibiciro bya peteroli byahise bigabanukaho 10% ako kanya ku isoko mpuzamahanga, kubera ko ayo masoko yizeye ko ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli bugiye gusubira ku murongo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

Next Post

Important things to use a bank loan for and get good returns

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Important things to use a bank loan for and get good returns

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.