Saturday, April 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
18/04/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umusore anyujije ubutumwa bw’amashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari gutabariza abamotari bagenzi be bo mu Karere ka Nyagatare kuko bari kwicwa, yafunzwe akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyamba hacicikanye amashusho y’uyu musore uvuga ko witwa Mugisha Gad, avuga ko ari gutabariza bagenzi be bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bo mu Karere ka Nyagatare bari kwicwa.

Uyu musore na we usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, uvuga ko ari gutabaza Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, avuga ko abamotari bibasiwe n’ubwo bwicanyi aba avuga, ngo ari abo mu Murenge wa Rukomo.

Ati “Nje gutabaza Igihugu n’Akarere ku iyicwa ry’abantu riri gukorerwa mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo cyane cyane, abamotari bari gutegerwa mu muhanda bakamburwa moto bakamwica. Ibi bintu bimaze kuba ku bantu benshi na Leta irabizi, abayobozi b’Akarere ka Nyagatare barabizi ariko nta kintu babikoraho.”

Akomeza avuga ko abantu bica abo bamotari, bahita bahungira mu Gihugu cya Uganda. Ati “Ugaheba, umuryango umuryango ukagushyingura. Abamotari ba Nyagatare turababaye cyane cyane mu Murenge wa Rukomo.”

Avuga ko umuhanda uva ahitwa Ku Kabasasi ugera Rukomo, n’ahandi hitwa muri Vene, ari ho hicirwa abo bantu.

Ati “N’ejobundi, hashize nk’iminsi nk’itatu Nyagatare ubwaho mu mujyi hiciwe umuntu mu gitondo bamukuramo amaso. Ibi bintu biteye agahinda.”

Nyuma y’ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibyatangajwe n’uyu musore ari ibihuha, ndetse ko yamaze gutabwa muri yombi azira iki cyaha.

Ubutumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Turamenyesha ko aya makuru atari ukuri. Uwabigizemo uruhare akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Tuributsa buri wese kwirinda gutangaza no gukwirakwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 39: Gutangaza amakuru y’ibihuha

Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 18 =

Previous Post

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Related Posts

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

by radiotv10
18/04/2026
0

As the school term approaches, many parents and guardians feel the pressure, financially, emotionally, and logistically. The return to school...

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

by radiotv10
17/04/2026
0

Abasore bane bakekwaho guhabwa akazi n’umugabo wo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu ko kumwicira umugore, bemera icyaha...

Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

by radiotv10
17/04/2026
0

Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2025, ingo zahawe gatanya binyuze mu Nkiko mu Rwanda ari 2 629, aho muri...

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

by radiotv10
17/04/2026
0

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryakozwe mu mujyi wa Rouen nyuma...

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze

Amakuru mashya: Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda hatarashira ukwezi bitumbagiye

by radiotv10
17/04/2026
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Litiro ya Lisansi yageze ku 2 938 Frw...

IZIHERUKA

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi
MU RWANDA

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

by radiotv10
18/04/2026
0

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

18/04/2026
Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

17/04/2026
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Abasore bashinjwa guhabwa akazi n’umugabo ngo bamwicire umugore bahishuye impamvu yagambiriye kumwica

17/04/2026
Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

Ihangana hagati y’abakinnyi bayoboye ruhago ku Isi ya none ryimukiye mu ishoramari

17/04/2026
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

17/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

Preparing for Back-to-School: A Practical Guide for Parents and Guardians

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.