Nyuma yuko umusore anyujije ubutumwa bw’amashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari gutabariza abamotari bagenzi be bo mu Karere ka Nyagatare kuko bari kwicwa, yafunzwe akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyamba hacicikanye amashusho y’uyu musore uvuga ko witwa Mugisha Gad, avuga ko ari gutabariza bagenzi be bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bo mu Karere ka Nyagatare bari kwicwa.
Uyu musore na we usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, uvuga ko ari gutabaza Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, avuga ko abamotari bibasiwe n’ubwo bwicanyi aba avuga, ngo ari abo mu Murenge wa Rukomo.
Ati “Nje gutabaza Igihugu n’Akarere ku iyicwa ry’abantu riri gukorerwa mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo cyane cyane, abamotari bari gutegerwa mu muhanda bakamburwa moto bakamwica. Ibi bintu bimaze kuba ku bantu benshi na Leta irabizi, abayobozi b’Akarere ka Nyagatare barabizi ariko nta kintu babikoraho.”
Akomeza avuga ko abantu bica abo bamotari, bahita bahungira mu Gihugu cya Uganda. Ati “Ugaheba, umuryango umuryango ukagushyingura. Abamotari ba Nyagatare turababaye cyane cyane mu Murenge wa Rukomo.”
Avuga ko umuhanda uva ahitwa Ku Kabasasi ugera Rukomo, n’ahandi hitwa muri Vene, ari ho hicirwa abo bantu.
Ati “N’ejobundi, hashize nk’iminsi nk’itatu Nyagatare ubwaho mu mujyi hiciwe umuntu mu gitondo bamukuramo amaso. Ibi bintu biteye agahinda.”
Nyuma y’ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibyatangajwe n’uyu musore ari ibihuha, ndetse ko yamaze gutabwa muri yombi azira iki cyaha.
Ubutumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Turamenyesha ko aya makuru atari ukuri. Uwabigizemo uruhare akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Tuributsa buri wese kwirinda gutangaza no gukwirakwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 39: Gutangaza amakuru y’ibihuha
Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
RADIOTV10








