• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

radiotv10by radiotv10
20/04/2026
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hari abaturage bo mu murenge wa Gihombo mu kagari ka Butare bikoma mudugudu ubasaba amafaranga kugira ngo abahe serivisi , ubuyobozi bw’umurenge wa Gihombo buramagana iyo migirire buvuga ko nta mafaranga umuturage agomba kwishyura mu gihe asaba serivisi, naho mudugudu utungwa agatoki akavuga ko nawe aba yayatumwe kandi ko atayakura mu mufuka we.

Nyirambabazi Seraphine wo mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Butare ufite umwana wavukanye ubumuga, ni umwe mu babuze serivisi kwa mudugudu nyuma yo kutabona amafaranga yasabwe n’uwo muyobozi.

Avuga ko yari yabonye abamufasha kugeza umwana we mu bitaro bya gatagara ngo agororwe ingingo, ariko bikamusaba icyangombwa cyo mu buyobozi kigaragaza ko atishoboye akagarukira kwa mudugudu nyuma yo kubura amafaranga 700.

Agira ati “Bambwiye gusubira mu mudugudu gushaka icyangombwa cy’uko ntishoboye, Mpageze arambwira ngo nintange amafaranga ya banderore, muhaye 500 arayanga mpita nanayararira ndabyihorera. Nari mfite 500 yonyine arambwira ngo niba ntafite 700 myihorere, njyeze no ku kagari nsanga ntibakoze, nari kumurega kwa gitifu”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Butare Nshimiyimana Theogene yemerera Radio&TV10 ko yaka abaturage amafanga yo muri gahunda zitandukanye ngo kuko ari ho aba ababoneye kandi ko nawe aba ayasabwa n’inzego zimukuriye.

Mugududu ati “Turi kwaka umusanzu wo kugirango tuzaremere abantu batishoboye, ariko natwe ni cyo gihe tuba tumuboneye. Ariko se nanjye niba ndi kubazwa amafaranga bategetse mu mudugudu, nzayakura mu ruhago rwanjye muvandi?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerome avuga ko nta mafaranga ubuyobozi bwatumye ba mudugudu kandi ko nta kiguzi umuturage yishyura ngo ahabwe serivisi nk’iyo, akumvikanisha ko uyu muyobozi w’umudugudu agiye kubibazwa ndeste n’uwimwe serivisi agafashwa kuyihabwa.

Gitifu agira ati “Guhabwa serivisi ni uburenganzira bw’umuturage. Ntabwo bimusaba kubanza gutanga amafaranga ibyo ni kirazira. Turakurikirana umuyobozi ubikora kandi uwo muturage turamufasha ku buryo servisi agomba guhita ayibona.”

Nyirambabazi Seraphine avuga ko yimwe serivisi kubera kubura amafaranga

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − three =

Previous Post

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Next Post

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.