Monday, April 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika

radiotv10by radiotv10
20/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko na we yababajwe bikomeye n’umusirikare w’iki Gihugu wagaragaye ashwanyaguza ishusho ya Yezu, atangaza ko abyamagana yivuye inyuma.

Mu butumwa Netanyahu yatangaje kuri uyu wa Mbere, yagize ati “Nk’igihugu cy’Abayahudi, Israel ikunda kandi ishyigikira indangagaciro z’Abayahudi zo kwihanganirana no kubahana hagati y’Abayahudi n’abayoboke b’amadini atandukanye. Amadini yose arakomeye mu Gihugu cyacu kandi tubona abayoboke b’amadini yose nk’abangana mu kubaka umuryango wacu n’akarere kacu.”

Yakomeje agira ati “Kimwe n’abandi benshi b’Abanya-Isirayeli, ejo  natunguwe kandi mbabazwa bikomeye no kubona umusirikare wa IDF yangiza ikimenyetso cy’idini rya Gatolika mu majyepfo ya Libani. Ndamagana iki gikorwa mu buryo bukomeye.”

Netanyahu yakomeje avuga ko abayobozi b’igisirikare cya Israel bari gukora iperereza kuri iki kibazo kandi bazafatira ibihano bikomeye uwakoze icyaha.

Minisitiri w’Intebe wa Israel yavuze ko mu gihe Abakristu bicwa umusubirizo n’Abayisilamu muri Syria no muri Libani, abo mu Gihugu cye cya Israel bakomeje gutera imbere ugereranyije n’abo mu burasirazuba bwo hagati.

Ati “Israel ni cyo Gihugu cyonyine muri ako karere aho umubare w’Abakristo n’imibereho yabo batera imbere. Muri Israel ni ho honyine mu Burasirazuba bwo Hagati bagifite ubwisanzure bwo gusenga kuri bose.”

Netanyahu yasoje ubutumwa bwe, agaragaza ko yababajwe n’ibyakozwe n’uriya musirikare w’Igihugu cye ndetse n’akababaro byateje muri Libani ndetse no bindi bice by’isi yose.

Ifoto y’uyu musirikare yakwirakwiye henshi
Netanyahu yatangaje ko na we yababajwe n’ibyakozwe n’uriya musirikare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + three =

Previous Post

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

Related Posts

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

by radiotv10
20/04/2026
0

Ihuriro Union Sacrée de la Nation ry’imitwe ya Politiki ribarizwamo Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, ryatangaje ko ryafunguye urubuga rwo...

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

by radiotv10
20/04/2026
0

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangiye gukora iperereza ku musirikare wacyo wagaragaye mu ifoto yasakaye akubita ishusho ya Yezu mu Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

by radiotv10
20/04/2026
0

Imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’abafasha iki gisirikare cya DRC, irakomeje mu bice byo muri Kivu...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

MONUSCO yashimye intambwe yatewe mu biganiro bya AFC/M23 na Leta ya Congo i Burayi

by radiotv10
20/04/2026
0

Ubuyobozi bw'Ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSO) bwashimye intambwe yatewe mu biganiro byahuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

by radiotv10
17/04/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yatangaje ko inzira ya Hormuz yafunguwe nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yumvikanyweho muri...

IZIHERUKA

Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika
AMAHANGA

Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika

by radiotv10
20/04/2026
0

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

20/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Ku munsi wa mbere umunyamakuru DC Clement agejejwe imbere y’Urukiko ntiyaburanye

20/04/2026
Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

20/04/2026
Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

20/04/2026
Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

20/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Benjamin Netanyahu ubwe yivugiye ku musirikare wagaragaye akora ibyashenguye Abakristu Gatulika

Ishyaka rya Tshisekedi ryatangije ku mugaragaro inzira zo guhindura Itegeko Nshinga rya Congo

Ku munsi wa mbere umunyamakuru DC Clement agejejwe imbere y’Urukiko ntiyaburanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.