• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwiyongere bwa COVID muri Gereza bwatumye urubanza rwa Urayeneza rwongera gusubikwa

radiotv10by radiotv10
06/01/2022
in MU RWANDA
0
Ubwiyongere bwa COVID muri Gereza bwatumye urubanza rwa Urayeneza rwongera gusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard n’abo baregwa hamwe rwongeye gusubikwa kubera ko inteko iruburanisha irimo Umucamanza mushya nyuma y’uko umwe mu bacamanza bari bayigize yazamuwe mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire ndetse n’abaregwa bakaba batemerewe gusohoka kubera ubwiyongere bwa COVID-19 muri Gereza.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwagombaga kuburanisha uru rubanza rw’ubujurire kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Inteko iburanisha yinjiye mu cyumba cy’urukiko rufite icyicaro i Nyanza, ihita imenyesha ababuranyi ko urubanza rwongeye gusubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize iyi nteko ari mushya kuko yasimbuye uwari uyigize wajyanywe mu rundi rukiko.

Uyu mucamaza wajyanywe mu rundi rukiko ni Beatrice Mukamurezi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Beatrice Mukamurezi wahawe uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Ukuboza 2021, yari amaze igihe ari Umucamanza mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka aho yaburanishije zimwe mu manza zikomeye zizwi mu Rwanda zirimo urwaregwamo Leon Mugesera na Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Urukiko rwavuze ko Umucamanza mushya agomba guhabwa umwanya wo kwiga kuri iyi dosiye ruhita rwimurira iburanisha tariki 11 Mutarama 2022.

Urukiko kandi rwavuze ko kubera ko muri Gereza hagaragaye ubwiyongere bwa COVID-19, imfungwa n’abagororwa batemerewe gusohoka bityo ko n’abaregwa muri uru rubanza batemerewe gusohoka ngo bajye hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 1 =

Previous Post

Rwamagana: Yandikiye mwarimu amusaba kumugurira inkweto undi amuha mu zo asanganywe

Next Post

Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.