Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwiyongere bwa COVID muri Gereza bwatumye urubanza rwa Urayeneza rwongera gusubikwa

radiotv10by radiotv10
06/01/2022
in MU RWANDA
0
Ubwiyongere bwa COVID muri Gereza bwatumye urubanza rwa Urayeneza rwongera gusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard n’abo baregwa hamwe rwongeye gusubikwa kubera ko inteko iruburanisha irimo Umucamanza mushya nyuma y’uko umwe mu bacamanza bari bayigize yazamuwe mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire ndetse n’abaregwa bakaba batemerewe gusohoka kubera ubwiyongere bwa COVID-19 muri Gereza.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwagombaga kuburanisha uru rubanza rw’ubujurire kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Inteko iburanisha yinjiye mu cyumba cy’urukiko rufite icyicaro i Nyanza, ihita imenyesha ababuranyi ko urubanza rwongeye gusubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize iyi nteko ari mushya kuko yasimbuye uwari uyigize wajyanywe mu rundi rukiko.

Uyu mucamaza wajyanywe mu rundi rukiko ni Beatrice Mukamurezi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Beatrice Mukamurezi wahawe uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Ukuboza 2021, yari amaze igihe ari Umucamanza mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka aho yaburanishije zimwe mu manza zikomeye zizwi mu Rwanda zirimo urwaregwamo Leon Mugesera na Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Urukiko rwavuze ko Umucamanza mushya agomba guhabwa umwanya wo kwiga kuri iyi dosiye ruhita rwimurira iburanisha tariki 11 Mutarama 2022.

Urukiko kandi rwavuze ko kubera ko muri Gereza hagaragaye ubwiyongere bwa COVID-19, imfungwa n’abagororwa batemerewe gusohoka bityo ko n’abaregwa muri uru rubanza batemerewe gusohoka ngo bajye hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Rwamagana: Yandikiye mwarimu amusaba kumugurira inkweto undi amuha mu zo asanganywe

Next Post

Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Related Posts

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, rugaragaza...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

IZIHERUKA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze
MU RWANDA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.