• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

radiotv10by radiotv10
21/04/2026
in MU RWANDA
0
Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa uvuga ko akomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yahuriye n’umusore ku mbuga nkoranyambaga akamwizeza kuzamushakira akazi mu Mujyi wa Kigali akamuhuza n’uwo yita Boss, wamwoherereje itike, ahageze amusaba kumusanga i Shyorongi ajyanywe n’undi musore waje kumujyana mu ishyamba amuteragura ibyuma aranamusambanya.

Uyu mukobwa yagaragaye ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu Mujyi wa Kigali yagiye kwivurizayo nyuma y’uko kugirirwa nabi n’umusore atazi.

Avuga ko yari yahuriye n’umusore muri group ya WhatsApp akamwizeza kuzamushakira akazi ko gukora muri alimentation, ndetse akaza kumuhuza n’uwo bita Boss wanamwoherereje itike mbere yuko afata urugendo ruva mu Ruhango agana i Kigali.

Akigera i Kigali muri Nyabugogo, ngo boss yamusabye kongera gutega akamusanga Shyorongi mu Karere ka Rulindo, ndetse amwoherereza umusore wagombaga kumufasha kugira ngo amumugezeho, ariko uwo musore aza kumujyana mu ishyamba ari naho ibyo bibazo byamuereneyeho.

Uyu mukobwa avuga ko uyu musore babanje gukora rw’amasaha agera muri ane rwaje kubageza mu ishyamba, ari bwo uwo musore yavugaga ko afashwe n’umutima akaryama hasi, undi na we akavuga ko atamutererana, ariko akaza kumuhinduka akamugirira nabi.

Ati “Ntabwo natekereje ko yangirira nabi. Aramfata mu kiganza, nari mfite igikapu kirimo ibintu na telefoni ebyiri mu mufuka, nibwo yatangiye kuniga arankubita, ankubita ibintu mu mutwe araniga mbona akuyemo icyuma, arakinjomba.”

Avuga kandi ko uyu musore yanasambanyije uyu mukobwa, akamuteragura ibyuma ubundi akamusiga ari intere, aragenda aza kuhakurwa n’abahisi baje kumufasha kugera ku Kigo Nderabuzima cya Muhima kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umwe mu baganga bakorera kuri iri Vuriro, witwa Uzayisenga Jesephine yavuze ko uyu mukobwa yamugezeho afite ibikomere ku bice binyuranye, nko mu kiganza no ku matako.

Ati “Yari yahungabanye kubera ibibazo yahuye na byo, icyo twamufashije ni ukumuha ubufasha bw’ibanze, turamudoda.”

Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’aba babanje kwizeza abantu ibitangaza nk’akazi, byakunze kugarukwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rusaba abantu kujya bagira ubushishozi mu gihe hari ababizeje akazi.

Mu kwezi gushize, RIB yerekanye abasore babiri, Sebahizi Jean Christosme w’imyaka 27 na mugenzi we Twagirayezu Jean Marie Vianney w’imyaka 34, bakekwagaho ibikorwa nk’ibi.

RIB yavuze ko aba basore bakoranaga mu bikorwa bisa na biriya byabaye kuri uriya mukobwa, aho umwe muri aba basore yajyaga Nyabugogo akizeza abantu abonye bafite ibibazo ko yababonera akazi, akababwira ko yabahuza n’umuyobozi wa Kompanyi, akamuhuza n’uriya wundi, ubundi bakajya i Rwamagana bakabajyana mu ishyamba ahantu hitaruye ingo, bakabagirira nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + twelve =

Previous Post

Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica nabi umugabo we nyuma yuko abavumbuye yabitanzeho amakuru arambuye

Next Post

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.