Umugore wo mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, n’umugabo bavugwaho ubusambane, bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore bamukubise agafuni, nyuma yuko uwo mugabo yari yabavumbuye ko bamuca inyuma, bagacura umugambi wo kumwica ngo bajye basambana ntacyo bikanga.
Uyu mugoe ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, afite imyaka 31 mu gihe umugabo we wishwe yai afite imyaka 34.
Iki cyaha gikukianwe kui uyu mugore n’umusambane we, cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Werurwe 2026 mu Mumudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kirimbogo, Umurenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, vuvuga ko kiriya cyaha cyabaye “ubwo uyu mugore yacungaga umugabo we asinziriya agahamagaraga umusambane we ngo aze amufashe kumwica.”
Ubushinjacyaha bugira buvuga ko “Mu ibazwa rye, uyu mugore avuga ko umugambi wo kumwica bawucuze nyuma y’uko umugabo we avumbuye ko afite undi mugabo basambana.”
Bukomeza bugira buti “Asobanura ko yagiye inama n’uwo musambane we ko bagomba kumwica kugira ngo bajye basambana ntacyo bikanga. Avuga ko mu kwica umugabo we, bamusanze mu nzu asinziriye, umusambane we agafata icyuma akakimutera munsi y’ugutwi, na we agafata agafuni akakamukubita mu gahanga agahita apfa.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ifite umutwe ugira iti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa”, ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10








