Tuesday, April 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

radiotv10by radiotv10
21/04/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ibura rya bimwe mu bikenerwa mu buzima nk’ibikomoka kuri Peteroli rivugwa mu bindi Bihugu, no mu Rwanda rishobora kuhagera, bityo ko Abanyarwanda bakwiye gufata ingamba bakunganira iza Leta.

Eng. Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ririho ku rwego mpuzamahanga, rigikomeje kuko icyatumye ribaho kikiriho, ari yo ntambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.

Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’ibi bibazo by’izamuka ry’ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, ariko ko abaturage na bo bakwiye gushyiraho akabo kugira ngo Leta itajya mu ngamba yonyine.

Ati “U Rwanda ruriteguye, tubikurikirana umunsi ku munsi ariko ni na ngombwa ko tubwira Abanyarwanda ko tudashobora guca muri ibi bihe tudafatanyije na bo.”

Akomeza agira ati “Ibi by’ibiciro byo kuzamuka, ntabwo byahagaze kandi bizakomeza kuzamuka, ni ngombwa kuvugisha ukuri. Nk’uko mu minsi icumi, cumi n’ibiri, ibiciro byahindutse turacyabikurikirana umunsi ku munsi igihe tuzabona ko ari ngombwa ibiciro bizahinduka, icyo twizeza Abanyarwanda nk’uko tubisobanura buri gihe, ni uko iyo bihari tubatekereza kandi icyo dushaka cy’ingezi ari uko ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ritabaho.”

Avuga ko kwirinda ko habaho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, ari ingamba zigomba guhurirwaho na Leta ndetse n’abaturage ari bo babikoresha.

Ati “Turareba ibiza mu Rwanda ariko turifuza ko dufatanya n’Abanyarwanda kudufasha kugira ngo ibyo dufite mu Rwanda bikoreshwe neza ahari ngombwa, ari ho tuvuga ko dukangurira Abanyarwanda; icya mbere gukora ingendo ziri ngombwa.”

Uwihanganye avuga ko Abanyarwanda bafite imodoka zabo bwite, bakwiye gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyane ko iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali yavuguruwe ubu ikora neza.

Ati “Wenda n’aho utabashije kubona public transport kuko na byo birashoboka, mu gihe mugiye ahantu hamwe [mwebwe muje hano kuri radio muturutse mwese i Bugesera], nta mpamvu yo kugira ngo buri wese azane imodoka ye zibe ziparitse hano ari eshanu, mushobora kujya hamwe mukajyana, mugiye mu bukwe hamwe, mushobora guparika imodoka ahantu hamwe mugakomezanya icyarimwe muri bisi.”

Ingamba no mu rugo

Eng, Uwihanganye Jean de Dieu Avuga ko iyi micungire myiza ijyanye n’ibikomoka kuri peteroli igomba kujyana n’imikoreshereze y’ibindi nkenerwa byo mu rugo, kuko izamuka ry’ibiciro byabyo rihita rinazamura ibiciro by’ibindi.

Ati “No mu ngo zacu uko dukoresha umuriro, uko dukoresha gaze, ni ukugerageza gusesagura, tugakoresha neza ibyo dufite, urebye ingamba twebwe dufite ukareba no ku ngamba Abanyarwanda twizeye ko bazashyiraho, ni cyo kintu cyonyine gishobora kutwemeza kubicamo neza dufatanyije.”

Avuga ko kandi Abanyarwanda batakwizezwa ko ibura ryageze mu bindi Bihugu, bo ritabageraho, kuko intandaro yabyo ari ibibazo mpuzamahanga, abantu badafite ubushobozi bwo kubigenzura.

Ati “Ntabwo twabwira Abanyarwanda ngo ibyageze ku bandi cyane cyane by’ibura, ntabwo bishobora kugera iwacu. Birashoboka kugera iwacu, turakora uko dushoboye kugira ngo bitabaho, twanashyizeho n’uburyo icyo nakwita triggers, nk’abandi mu Bihugu hari igihe kigera bagasaba abantu gukorera mu rugo, hari igihe kigera wajya kuri sitasiyo ukaba ufite umunsi wawe bitewe na pulake yawe, ukaba udashobora kuzuza. Ibyo ntabwo twavuga ko tutazabigeraho, twashyizeho ngo ‘ni ikihe kigero kizatuma tugera kuri ubwo buryo’ ariko turakora uko dushoboye kugira ngo tudapfa kugera kuri ubwo buryo twebwe Guverinoma ariko twifuza gufatanya n’Abanyarwanda, bashyireho akabo.”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA avuga ko ubukangurambaga nk’ubu bumaze igihe, ariko ko hatari kugaragara umusaruro ufatika wabwo, bityo ko Leta yifuza kuwubona.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 15 =

Previous Post

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

Related Posts

by radiotv10
21/04/2026
0

Umukobwa uvuga ko akomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yahuriye n’umusore ku mbuga nkoranyambaga akamwizeza kuzamushakira akazi mu Mujyi...

Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica nabi umugabo we nyuma yuko abavumbuye yabitanzeho amakuru arambuye

Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica nabi umugabo we nyuma yuko abavumbuye yabitanzeho amakuru arambuye

by radiotv10
21/04/2026
0

Umugore wo mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, n’umugabo bavugwaho ubusambane, bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore bamukubise agafuni,...

Car or House: Which should you buy first?

Car or House: Which should you buy first?

by radiotv10
21/04/2026
0

It’s one of those life questions that doesn’t come with a straight answer: should you buy a car first, or...

Should You Really Trust Health Advice from an AI Chatbot?

Should You Really Trust Health Advice from an AI Chatbot?

by radiotv10
21/04/2026
0

It’s becoming more common for people to ask AI chatbots about their health. Whether it’s a headache, diet advice, symptoms...

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

by radiotv10
20/04/2026
0

Mu gihe hari abaturage bo mu murenge wa Gihombo mu kagari ka Butare bikoma mudugudu ubasaba amafaranga kugira ngo abahe...

IZIHERUKA

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda
MU RWANDA

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

by radiotv10
21/04/2026
0

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

21/04/2026
Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica nabi umugabo we nyuma yuko abavumbuye yabitanzeho amakuru arambuye

Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica nabi umugabo we nyuma yuko abavumbuye yabitanzeho amakuru arambuye

21/04/2026
Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal

Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa Senegal

21/04/2026
Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

21/04/2026
Car or House: Which should you buy first?

Car or House: Which should you buy first?

21/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntitwabwira Abanyarwanda ko ibyageze ku bandi by’ibura twe bitatugeraho-Inama Min.Uwihanganye agira Abaturarwanda

Uko byagendekeye umukobwa waturutse mu Ntara yizejwe akazi n’umusore w’i Kigali akisange agirirwa nabi mu ishyamba

Umugore n’umusambane we bakurikiranyweho kwica nabi umugabo we nyuma yuko abavumbuye yabitanzeho amakuru arambuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.