Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RURA yahaye gasopo abacuruzi bakomeje guhenda abaturage kuri Gaz

radiotv10by radiotv10
06/01/2022
in MU RWANDA
0
RURA yahaye gasopo abacuruzi bakomeje guhenda abaturage kuri Gaz
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA rurasaba abacuraza Gaz yifashishwa mu guteka, kubahiriza ibiciro byashyizweho kandi ko uzafatwa yabirenzeho azabihanirwa.

Tariki 14 Ukuboza 2021, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko igiciro cya Gaz yo gutekesha ari 1 260 Frw ku kilo mu Gihugu hose.

Nyuma y’uko RURA itangaje ibi biciro bishya bikanatangira kubahirizwa, hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bavuga ko bakomeje guhendwa kuri Gaz, bagasaba inzego gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’ibiciro byashyizweho na RURA.

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA rwibukije abacuruzi ba Gaz kubahiriza ibiciro byashyizweho.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter, RURA yashyizeho nimero za telephone zitishyurwa zajya zifashishwa n’abaturage bahenzwe kuri Gaz.

Ubu butumwa bugira buti “RURA ikomeje ibikorwa by’ubugenzuzi mu rwego rwo kureba ko ibiciro byubahirizwa.”

Ubwo hatangazwaga ibiciro bishya bya Gaz, Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko ibiciro bya Gaz bizajya bitangazwa buri kwezi.

U Rwanda ruracyafite ikibazo mu kubika Gaz ikomeje kuyobokwa na benshi mu kuyitekesha kuko ububiko buhari kugeza ubu bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy’iminsi 5 gusa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − four =

Previous Post

Sosiyete Sivile ntiyemera ko ibibazo by’imibereho ari yo ntandaro ikomeye y’inda ziterwa abangavu

Next Post

Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Related Posts

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

by radiotv10
17/12/2025
0

Bamwe mu basore n'inkumi bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, batageze mu ishuri, bavuga ko iyo imirimo...

IZIHERUKA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US
AMAHANGA

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

17/12/2025
Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

17/12/2025
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.