Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko iperereza ku rupfu rw’umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye uherutse gusangwa mu muferege yapfuye mu Karere ka Nyanza, ryagaragaje ko yishwe n’indwara y’iturika tw’imitsi yo mu bwonko (Stroke).
Nyakwigendera Rwamurima Diogene yasanzwe yapfuye mu cyumweru gishize tariki 14 Mata 2026, aho umurambo we wabonywe uri mu muferege wo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukora iperereza ku cyahitanye uyu wari Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ryaje kugaragaza ko yishwe na Stroke nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.
Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Dr Murangira yagize ati “Ibisubizo byasohotse byatanzwe na RFI, byagaragaje ko Rwamurima yapfuye azize icyo bita Stroke.”
Dr Murangira yavuze ko ibizamini byakozwe, byagaragaje ko nyakwigendera yari yaviriye amaraso menshi mu bwonko, ari na byo byatumye hemezwa ko yazize Stroke.

Mugenzi we akurikiranyweho kumushinyagurira
Nyuma y’urupfu rwa Rwamurima Diogene, mugenzi we usanzwe ari Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yanditse yishimira ko yapfuye, ndetse ko agiye kumusimbura muri ruriya Rukiko Rwisumbuye.
Uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwo muri Nyagatare, yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho gushinyagurira umuntu kiri mu biteganywa n’itegeko ryerecyeye ibyaha n’ibihano muri rusange.
Dr Murangira yagize ati “nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha twabibonye nk’ikintu tugomba gukoraho iperereza. Yahise afatwa, arakurikiranwa, akaba akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo 130 ivuga ibyo gushinyagurira umuntu.”
Avuga ko amagambo yanditswe n’uriya mwanditsi w’Urukiko, atari akwiye kwandikwa n’umuntu ku buryo yabyifuriza undi wagize ibyago nka biriya byo kwitaba Imana.
Ati “umuntu witabye Imana, kumukurikiza amagambo nk’ariya, mu rupfu rwari rutarasobanuka, bihita bituma aba ukekwa nimero ya mbere. Ibyo rero ni ugushinyagurira umubiri w’umuntu biturutse kuri ariya magambo yatangaje.”
Iyi ngingo y’ 130 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).”
RADIOTV10







